Nyaruguru: Abakozi ba Leta bafite amadeni muri Sacco bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abakozi ba Leta bafashe imyenda mu mashami ya Koperative Umirenge Sacco yo muri ako karere bakaba batarayishyura, bagomba kuyishyura byihuse bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo birimo no gutakaza imirimo yabo.

Ubuyobozi bw’akarere bwabitangaje nyuma y’aho hakozwe igenzura mu bigo by’imari bugasanga hari abakozi ba Leta mu nzego zitandukanye bafashe amadeni muri za sacco z’imirenge bakanga kwishyura.

Sacco Wisgara Munini ni imwe mu zifitiwe umwenda munini n'abakozi ba Leta batishyura inguzanyo.
Sacco Wisgara Munini ni imwe mu zifitiwe umwenda munini n’abakozi ba Leta batishyura inguzanyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko kuba umuntu yafata ideni mu kigo cy’imari bikamunanira kuryishyura ari ibintu bishoboka, gusa akavuga ko ku mukozi wa Leta byo ngo bitumvikana, kuko ngo mu ndanga gaciro ziranga umukozi wa Leta kwambura bitarimo.

Agira ati ”Indangagaciro zigenga umukozi wa Leta ntabwo zimwemerera kuba yafata inguzanyo ngo yambure, ku mpamvu iyo ari yo yose yaba yagize. Nta muntu utagira ingorane, ariko iyo uhuye n’ingorane wegera ikigo cy’imari mwagiranye amasezerano, mukabereka uburyo bwo gukemura izo ngorane”.

Habitegeko abiheraho akibutsa abakozi ba Leta bose bafashe amadeni mu mirenge sacco barangiza bagaterera agati mu ryinyo ko bagiye gukurikiranwa bakishyura, byananirana bagafatirwa indi myanzuro irimo no kwirukanwa mu kazi.

Ati ”Icyo turi gukora ubu ni ukuganira na bo tubasaba kwishyura imyenda bafashe, bitaba ibyo tuzabafatira ibindi byemezo bishobora no kubaviramo gutakaza akazi”.

Icyakora, nubwo uyu muyobozi avuga ko hakorwa ibiganiro, akenshi aba bakozi ba Leta bafitiye imyenda imirenge sacco, iyo batumijwe mu nama ngo babazwe aho bageze bishyura ntibitabira.

Umucungamutungo wa Koperative Wisigara Sacco Munini ikorera mu Murenge wa Munini, Bigabiro Felix, avuga ko abo bakozi ba Leta banga kwishyura kubera ubushake buke, kuko ngo ahanini baba badahemberwa muri ibi bigo, bityo ngo bamara guhembwa ntibibuke ko hari umwenda bafashe muri sacco.

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’amabanki aba bakozi bahemberwamo, ubu ngo hari gushakishwa uko ayo mabanki yajya abanza agakuraho amafaranga umukozi agomba kwishyura ikigo cy’imari runaka, hanyuma bakamuha asigaye.

Kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru abakozi basaga 20 bafitiye imyenda imirenge sacco uko ari 14 yo muri Nyaruguru. Bose hamwe ngo bazifitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda akabakaba muri miliyoni 5.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka