Nyanza: Umukambwe w’icyamamare mu muziki gakondo yasezeranye n’umugore we nyuma y’imyaka 25 babana

Mushabizi Jean Marie Vianney w’imyaka 64 wamenyekanaye cyane mu kinanga cyakoreshwaga mu makuru ya Radio Rwanda kuva mu mwaka w’1987 kugeza mu w’1994 yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we nyuma y’imyaka isaga 25 bari bamaranye nta sezerano ry’abashyingiranwe.

Mushabizi Jean Marie Vianney utuye mu Kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza azwiho by’umwihariko kumenya gucurangisha inanga, umuduri, icyembe, ingoma n’ibindi yasezeraniye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 28/11/2013 mu kivunge ari hamwe n’indi miryango igera kuri 50 nayo yari imaze igihe kinini ibana mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Umuhanzi Mushabizi n'umugore we Peruth Mukankusi basezeranye.
Umuhanzi Mushabizi n’umugore we Peruth Mukankusi basezeranye.

Nyuma yo gukorerwaho imihango y’abashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko yakozwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, umukambwe Mushabizi yatangaje ko kuba amaze imyaka 25 ari kumwe n’umugore we kandi batarasezeranye bitatewe n’ubushobozi buke yari afite ngo ahubwo n’uko mbere y’umwaka w’1994 nta gaciro kanini gusezerana byemewe n’amategeko byahabwaga.

Yagize ati: “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda umugore n’umugabo babanaga uko babyumva kuko abantu benshi batari basobanukiwe akamaro ko gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Umukambwe Mushabizi yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo guzezerana n’umugore we w’imyaka 63 y’amavuko yagikoze ku bushake bwe kuko nibwo buryo yabonye bwo kuba yahesha umugore we agaciro akubahwa na buri wese ndetse n’amategeko akamurengera nk’umugore w’isezerano.

Peruth Mukankusi umugore wa Mushabizi avuga ko muri iyo myaka yose bari bamaranye we atibonaga nka nyir’urugo ngo ahubwo yibonaga ari nk’umushyitsi kubera ko nta sezerano ry’abashakanye yari afitanye n’umugabo we wamenyekanye mu muzika nyarwanda wa Gakondo.

Mu magambo ye bwite aseka yagize ati: “Urebye si nari nyir’urugo ahubwo nari umushyitsi kuko isaha yose nagombaga kuba nakwirukanwa ntihagire amategeko andengera”.

Mushabizi akirigita inanga.
Mushabizi akirigita inanga.

Umugore wa Mushabizi akomeza avuga ko kuva iri sezerano ry’abashyingiranwe ribayeho yiteguye gufata neza umugabo we by’akarusho ngo kuko nawe ntacyo atamugaragarije ngo amwereke ko amukunda ubwo yiyemezaga imbere y’amategeko ko bazabana akaramata.

Mushabizi Jean Marie Vianney niwe muhanzi mu muziki wa gakondo w’intyoza usigaye mu Rwanda nyuma y’uko bagenzi be nka Sebatunzi, Rujindiri, Kirusu Thomas, Kabarira Viateur, Sentore n’abandi batabarutse.

Uyu muhanzi azwi mu bihangano birimo nka Mpunga urabenga, Bisangwa bya Rugombituri, Urutango rwa Nyiranzage n’izindi ubu akora mu kigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco kiri i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali aho ashinzwe kwigisha umuziki gakondo mu ishuri avuga ko bahatangije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Waouw! mbega ibintu byiza!! Umusaza ati n’ubwo nabaye Star ariko Agakecuru kanjye kandekere... Hahhh

Desto yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka