Nyanza: Ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abana bata ishuri

Bamwe mu buyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri ako karere ntibemeranywa na Minisiteri y’Uburezi ku kibazo cy’ijanisha ry’abana bataye ishuri mu mwaka wa 2014-2015 mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri ako karere.

Mu Karere ka Nyanza imibare igaragaza ko 16% by’abigaga mu mashuri yisumbuye bataye ishuri mu gihe abaritaye mu mashuri abanza babarirwa mu 9% mu mwaka wa 2014/2015.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri ntibemeranya n'ijanisha MINEDUC itanda ku mubare w'abana bata ishuri.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ntibemeranya n’ijanisha MINEDUC itanda ku mubare w’abana bata ishuri.

Abatemaranywa n’ijanisha ry’abana bivugwa ko baba bataye ishuri babishingira ku kuba iyo Minisiteri y’Uburezi ibara abataye ishuri abitabye Imana n’abimukiye ahandi bagakomereza amasomo yabo mu bindi bigo na bo babafata nk’abataye ishuri.

Iki kibazo cy’ijanisha ry’abana bata ishuri cyatinzweho mu nama y’Uburezi mu Karere ka Nyanza yo ku wa 13 Nyakanga 2015 bavuga ko inyito yo guta ishuri ikwiye gushyirwa mu bice bitandukanye ikagaragaza ibintu neza kuko iyo umwana yimukiye ku kindi ataba yataye ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kambayire Appoline, na we yatangaje ko mu gihe umwana yitabye Imana cyangwa akimukira ku kindi kigo amafishi atangwa na Minisiteri y’Uburezi yuzuzwa avuga ko umwana yataye ishuri maze bigatera urujijo.

Yagize ati “Kugeza ubu umwana wimukiye ku kindi kigo agakomeza kwiga turacyabyita ko yataye ishuli kandi si byo”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye na bo bagaragaje izi mpungenge z’amafishi yuzuzwaho umubare w’abana bakihiga ndetse n’abahavuye.

Umwe mu bayobozi bari muri iyi nama yagize ati “Hari ikigo ugeramo ugasanga barahavuye bajya ku kindi kigo baturanye harasigaye nka ½ cy’abari basanzwe bahiga”.

Iyo rero wujuje ku mafishi ya Minisiteri y’Uburezi abana bafatwa nk’abataye ishuri kandi nta shuri bataye kuko bakomeje kwiga.

Nk’uko byifujwe muri iyi nama y’uburezi yabaye mu Karere ka Nyanza ngo ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi hakwiye gukorwa andi mafishi atandukanye abagiye kwiga ahandi, abitabye Imana ndetse n’abataye ishuri (barivuyemo) bigatandukana aho gukomeza byose kubifata kimwe ngo byitwe ko ari uguta ishuli (Drop out).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka