Nyanza: Abashinzwe umutekano ku byambu bagiye gukizwa imvura n’izuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko bwamaze gutunganya ibishushanyo mbonera by’amazu azubakwa ku byambu binyurwaho n’Abarundi baza mu Rwanda cyangwa abanyarwanda berekeza i Burundi, hagamijwe korohereza abashinzwe umutekano batari bafite aho bakorera.

Mu Karere ka Nyanza hari ibyambu bine binyurwaho n’Abarundi n’abanyarwanda bagenderana. Ibyo byambu ni icya Mpanda, Muyebe, Rwagasave na Muyange biherereye mu Murenge wa Kibilizi uhana imbibi na Komini Bugabira yo mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nkurunziza Francis avuga ko nyuma yo kubona urujya n’uruza rw’abanyarwanda cyangwa abarundi bambuka baza mu Karere ka Nyanza hashyizweho uburyo bwo kunoza imikorere inoze kuri ibyo byambu abaturage b’ibihugu byombi bambukiraho.

Izi nzu zizorohereza akazi abashinzwe umutekano ku byambu bihuza u Rwanda n'u Burundi.
Izi nzu zizorohereza akazi abashinzwe umutekano ku byambu bihuza u Rwanda n’u Burundi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza abanyuze kuri ibyo byambu bose Inkeragutabara zirabakira zikabandika mu bitabo by’abinjiye n’abasohotse mu Rwanda, ariko ngo ntibari bafite aho bakorera.

Abivuga atya: “Iyo imvura igwa irabanyagira ndetse n’izuba ryaba ari ryinshi rikabica ugasanga bibangamiye imikorere yabo yo kuri ibyo byambu”.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo asobanura ko hagiye kubakwa amazu inkeragutabara zirinda ibyo byambu zizajya zikoreramo, akazubakwa n’Akarere ka Nyanza.

Abanyarwanda n'abarundi banyura kuri ibyo byambu bakoresha ubwato bw'ibiti.
Abanyarwanda n’abarundi banyura kuri ibyo byambu bakoresha ubwato bw’ibiti.

Imyubakire y’izi nzu izatuma umutekano kuri ibyo byambu urushaho gucungwa neza kuko abarundi babinyuraho baje guhahira mu Karere ka Nyanza baba ari benshi ugereranyije n’abanyarwanda bajyayo.

Impamvu ituma umubare munini w’Abarundi ariwo wambukira kuri ibyo byambu kuruta uw’Abanyarwanda bajyayo ngo ni uko mu Rwanda ubukungu bwaho bwifashe neza, nk’uko Nkurunziza abivuga.

Ibyambu byo mu Karere ka Nyanza bikora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ngo hirindwe urujya n’uruza rwo mu musaha y’ijoro rwateza umutekano muke.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nibyiza pe! ariko bigomba kuba 5 kuko harimo n’icyambu cy’i Muhero mu murenge wa Ntyazo.Reba uko biteganye n’imisozi y’i burundi:1)Muhero:Nyakarama,2)Mpanda: Munyinya na Mugombwa 3)Muyebe:Mugombwa,4)Rwasave:Ngaragu, 5)Muyange:kucimo Ibyo byose ningenzi bazongereho budget yicyo1

Sanzu yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka