Nyanza: Abakandida 52 ni bo bemerewe kwiyamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasabye abakandida bateganya gukoresha ikoranabuhanga biyamamaza mu myanya inyuranye y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze kuzitwararika.

Ibi Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora yabisabye abakandida 52 mu nama yakoranye na bo tariki 05 Gashyantare 2016 kugira ngo bagezweho ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe gukora mu gikorwa cyo kwiyamamaza gitenyijwe kuba muri uku kwezi.

Abakandida 52 ni bo bemerewe kwiyamamaza mu karere ka Nyanza
Abakandida 52 ni bo bemerewe kwiyamamaza mu karere ka Nyanza

Solange Higiro uhagarariye Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Nyanza na Ruhango yatangaje ko kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga byemewe gusa asobanura ko uzarikoresha nabi azakurwa ku rutonde ndetse akanakurikiranwa.

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga zemewe n’amategeko harimo Facebook, Twitter, Website, SMS, Whatsapp n’izindi zemewe gukoreshwa mu gikorwa cyo kwiyamamaza ariko hakubahirizwa amategeko n’amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora”.

Uyu mukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora yakomeje ko avuga ko ikibujijwe ari ugukoresha imbuga nkoranyambaga za Leta n’iz’ibindi bigo bigamije inyungu rusange mu gikorwa cyo kwamamaza.

Ati “Igihe cyose bizaba ari ngombwa, Komisiyo y’igihugu y’amatora ishobora iziyambaza izindi nzego zibifite mu nshingano zazo kugira ngo ishobore gukurikirana imigendekere y’igikorwa cyo kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga”.

Yongeyeho ko umukandida uzahitamo kwiyamamaza akoresheje ikoranabuhanga azabimenyesha mu nyandiko komisiyo y’igihugu y’amatora yo ku rwego rw’Akarere aziyamamarizamo hasigaye nibura amasaha 48 ngo atangire kwiyamamaza.

Bemerewe gukoresha ikoranabuhanga biyamamaza ariko basabwe kurigenzura
Bemerewe gukoresha ikoranabuhanga biyamamaza ariko basabwe kurigenzura

Yavuze ko abazahitamo gukoresha ikoranabuhanga bagomba kubigiramo ubushishozi ngo kuko hari ari ibintu bishoboka cyane kwinjirira umukandida mu buryo bw’ikoranabuyanga maze undi muntu agatambutsa ubutumwa busebanya cyangwa bubiba amacakubiri.

Mu bantu biyayamamaza kandi basabwe kugira gihitamo abazabamamaza bakabamenyesha komisiyo y’igihugu y’amatora kugira ngo hatazabamo akavuyo.

Igikorwa cyo kwiyamamaza kizatangira ku rwego rw’Umurenge mu matora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore ku wa 06/02/2016 birangire tariki ya 21/02/2016 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko gahunda y’amatora ibiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka