Nyange: Uburaya bw’abana b’abakobwa buteye inkeke

Abasore bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze bahamya ko hari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 18 bishoye mu ngeso z’uburaya bahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 500 kugira ngo babasambanye.

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore rwaganiriye na Kigali Today rutangaza ko irindazi cyangwa umusururu by’amafaranga 200 biba bihagije kugira ngo umukobwa yemere ko basambana.

Agira ati “ 500 ni menshi na 200 baraboneka upfa kugura 2G usibye ko njye nareze ibyo simbijyamo 2G ni irindazi rya 200 riba rihagije. Ushobora kugenda ukagura umusururu wa 200 mu kagenda mukabirangiza”.

Uyu murenge ugaragara ko uri mu cyaro biragoye kwemera ko ibi bihaba kuko bisanzwe bimenerewe mu mujyi.

Bucya ari kuri Noheli mu mwaka ushize abaturage batuye mu Kagari ka Kabeza bariye uyu munsi mukuru nabi nyuma y’uko uwitwa Nikuze yishwe kinyamaswa n’abasore babiri barangije kumusambanya ku ngufu.

Abakoze ayo mabi batangarije imbere y’urukiko ko nyakwigendera wari ufite imyaka 14 y’amavuko bari bumvikanye amafaranga 500 kugira ngo basabane, barangije babuze amafaranga yo kumwishyura atangira gutabaza bagira ikibazo cy’uko bimenyekana baramwica.

Ibi bishimangira ko uburaya buhari ariko abakobwa bahakana ko batazi bagenzi babo bishora muri izo ngeso kuko babikora mu ibanga rikomeye.

Ibiyobyabwenge no gukunda iby’ubusa ni bimwe mu bishora abana b’abakobwa mu buraya, ngo icyiza ni ukwirinda ibyo biyobyabwenge no gukura amaboko mu mufuka bagashaka icyo bakuraho amafaranga; nk’uko umwe mu bakobwa yabishimangiye.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kand Ubwo Hari Abagitegereje Ibimenyetso Byo Kurangira Kw Isi ! Ubuse I sodom Sigutya Harimbutse! Tube Maso.

Celestin yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka