Nyange: Ahahoze Kiliziya hatangiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside

Abarokotse Jenoside n’abafite ababo biciwe muri Kiliziya ya Nyange muri Ngororero bishimiye ko noneho imirimo yo kuhubaka urwibutso yatangijwe.

Hashize imyaka 21 abantu benshi biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko ahahoze Kiliziya Gatolika ya Nyange mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaso akaba yari yaraheze mu kirere.

Imirimo yararangiye
Imirimo yararangiye

Kuri ubu imirimo yo kubaka urwo rwibutso ikaba imaze ukwezi itangiye. Rwamasirabo Aloys, uhagarariye abarokotse bo mu murenge wa Nyanjye avuga ko bibashimishije kuba hagiye kubakwa urwibutso ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika neza amateka yaho.

Nyirahabimana Ancille ufite abantu bo mu muryango we bashyinguye i Nyange Niyonsaba Ernest avuga ko kubona bashyinguye ahantu heza bizamufasha mu gukira ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange avuga ko imiterere y’urwibutso rwari ruhasanzwe itafashaga abarokotse kwibuka ababo no kubaha agaciro uko bikwiye.

Ahari hubatswe urwibutso imbere imvura yageragamo
Ahari hubatswe urwibutso imbere imvura yageragamo

Ngo kubaka uru rwibutso byadindijwe n’uko Kiliziya Gatolika itari yarumvikanye n’inzego zifite inzibutso mu nshingano ku birebana n’ikibanza cyo kubakamo urwibutso.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa Nyange izamara igihe cy’amezi 8, yagombaga kuzarangira muri Kamena 2015.

Gusa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange yatangaza ko rwiyemezamirimo yabizeje ko mu gihe cyo kwibuka muri Mata 2016, bazabasha kuhibukira.

Igishushanyo mbonera
Igishushanyo mbonera

Imirimo yo kubaka izatwara asaga Miliyari 1 na Miliyoni 800, azatangwa na CNLG hamwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo. Imibiri y’abantu 7217 bashyinguwe i Nyange yabaye yimuriwe ahandi, aho irimo gukorerwa isuku.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka