Nyamirambo: Babuze umuriro amasaha atatu kubera umwana wuriye ipoto y’amashanyarazi

Abatuye mu duce twa Nyamirambo kugera Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bamaze amasaha atatu y’umugoroba wo kuwa 02/01/2015 mu mwijima, nyuma y’uko ikigo EUCL gifunze umuriro ngo umusore witwa Sibomana wari wuriye icyuma gisakaza amashanyarazi adafatwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Uyu Sibomana ngo yuriye ipoto inyuramo umuriro w’amashanyarazi hafi ya sitadi ya Kigali i Nyamirambo ahagana isaa kumi n’imwe y’umugoroba. Abari hafi aho bamubonye yurira ngo baramubuza ariko we akomeza kuzamuka hejuru, babonye agenda yegera insinga zinyuramo amashanyarazi batabaza EUCL, Energy Utility Corporation Ltd ifunga umuriro muri ako gace kose mu gihe cy’amasaha atatu.

Sibomana yashakaga gusa uwitwa Gisimba

Uyu Sibomana wuriye ipoto ngo yavugaga ko agiye kwiyahura, akavuga ariko ko atari bumanuke atabonye uwitwa Gisimba wamaze igihe ayobora ikigo cyakira kandi kikarera abana b’imfubyi n’abataba mu miryango.

Gisimba yabwiye Kigali Today ko uwo Sibomana ngo asanzwe agira ibibazo by’ihungabana, akaba ngo ari inshuro ya gatatu yurira ipoto isakaza amashanyarazi ariko ngo buri gihe iyo Gisimba ahageze uwo musore Sibomana ubu ufite imyaka 24 yemera kumanuka. Gusa ngo inshuro zose yagiye yirira amapoto ntiyemeraga kumanuka atari uko Gisimba we ubwe ahageze.

Sibomana ngo asanzwe yurira ibyuma nk'iki, akamanuka ari uko Gisimba ahageze.
Sibomana ngo asanzwe yurira ibyuma nk’iki, akamanuka ari uko Gisimba ahageze.

Pasitoro Jean Pierre Uwimana wari aho Sibomana yurira ipoto nawe yavuze ko abantu benshi bagerageje gukomakoma ngo Sibomana amanuke akabatsembera. Kubera ko umuriro wari wabuze mu gice kinini cy’umujyi wa Kigali, abayobozi n’abashinzwe umutekano bari hafi nabo ngo bahageze bagerageza kuvugana na Sibomana arabananira.

Ibi byatumye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yohereza imodoka ye ijya kureba Gisimba Mutezintare Damas aho yari mu nama arayisubika, araza ageze aho Sibomana yari yuriye ipoto aramusuhuza undi ahita amanuka amuhobera cyane, bahita banatahana mu rugo kwa Gisimba.

Bwana Gisimba Mutezintare Damas yavuze ko uwo musore Sibomana yamaze imyaka 14 aba mu kigo benshi bita icyo kwa Gisimba, akaba amuzi nk’ufite utubazo two mu mutwe ariko utagira urundi rugomo.

Ubu Sibomana ntakiba muri icyo kigo kuko muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukura abana mu bigo byitwaga iby’imfubyi, uwo Sibomana n’abandi bari bakuze bashakiwe amacumbi babamo nk’abantu bakuru, mu gihe abana bashakiwe imiryango ibarera.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka