Nyamasheke: Inkeragutabara zirashishikarizwa kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA

Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Colonel John Tibesigwa, arakangurira Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke gutinyuka zikipimisha ku bushake virusi itera SIDA kugira ngo zimenye aho zihagaze imbere y’iki cyorezo.

Ibi Colonel John Tibesigwa yabisabye Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke mu nama yagiranye na zo kuri uyu wa kabiri, tariki 19/02/2013.

Mu biganiro Colonel John Tibesigwa yagiranye n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, byagarutse kuri gahunda zitandukanye zijyanye n’uyu mutwe w’Inkeragutabara, by’umwihariko byerekeranye no kurinda umutekano ndetse n’iterambere ryabo muri rusange.

Colonel John Tibesigwa arashishikariza Inkeragutabara kwipimisha ku bushake VIH/SIDA.
Colonel John Tibesigwa arashishikariza Inkeragutabara kwipimisha ku bushake VIH/SIDA.

Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho akanya ko gushishikariza Inkeragutabara ashinzwe zo mu karere ka Nyamasheke ko zikwiriye gufata iya mbere kugira ngo zipimishe ku bushake virusi itera SIDA, bityo bamenye aho bahagaze.

Colonel Tibesigwa yeretse izi nkeragutabara ko ari byiza kwipimisha kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze, yasanga atarandura agafata ingamba ndetse yasanga yaranduye na bwo akamenya ko imiti igabanya ubukana ihari kandi itangirwa ubuntu.

Colonel Tibesigwa yabwiye Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke ko zidakwiriye kugira isoni zo kwipimisha kuko n’uwaba yaranduye nta soni bikwiriye kumutera ahubwo ko icya ngombwa ari ugufata imiti uko bikwiye ndetse n’ingamba zihamye zijyanye n’ubuzima bwe.

Colonel John Tibesigwa ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y'Iburengerazuba.
Colonel John Tibesigwa ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba.

Colonel Tibesigwa kandi yasabye Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke ko mu bikorwa byazo zikwiriye no kuza ku isonga mu kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ndetse zikarushaho kubungabunga umutekano.

Mbere y’uko aganira n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Colonel John Tibesigwa yari yabanje kubonana n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Ruharambuga, Bushekeri na Karengera; yose yo mu karere ka Nyamasheke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka