Nyamasheke: Bagiye guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri bakajyanwa mu burobyi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buhangayikishijwe n’abana bata amashuri bakajya gukora mu burobyi, mu mirima y’umuceri no mu mirima y’icyayi, kandi ko bugihe gutangira kugira icyo bukora mu gukemura iki kibazo.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ibi nyuma y’uko muri iyi minsi havugwa umubare utari muto w’abana bashyirwa mu makipe y’uburobyi kugira ngo bafashe ababyeyi babo kuroba amafi cyangwa isambaza, ndetse bamwe bagakoreshwa n’abantu bafite amato mu kiyaga cya kivu ku nyungu zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles, asanga ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya gukora imirimo itandukanye gikwiye guhagurikirwa n’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano, mu rwego rwo gusigasira ejo hazaza habo.

Agira ati “tugiye guhagurukira iki kibazo dufatanyije n’inzego zose bireba kugira ngo uyu muco wo kujyana abana ku makipe y’uburobyi bw’isambaza cyangwa mu mirima y’ibyayi uhagarare. Umwana agomba kujya ku ishuri ku nyungu ze z’ubuzima bw’ejo hazaza n’ah’igihugu”.

Bahizi avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy'abana bateshwa ishuri bakajyanwa mu mirimo inyuranye.
Bahizi avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’abana bateshwa ishuri bakajyanwa mu mirimo inyuranye.

Bahizi avuga ko bitazagarukira mu kubuza abantu bajyana abana mu mirimo itandukanye bakabatesha kujya kwiga, kuko bazafata n’ibihano bikarishye kugira ngo n’uzongera kubikora azabiboneremo isomo n’abandi bazigiraho.

Agira ati “tuzabanza tubigishe tuganire na bo dufate ingamba ariko kandi tuzashyiraho n’ibihano bikomeye k’uwo bizagaragaraho ko akoresha abana, kugira ngo n’abandi barebereho ko bidakwiye gukoresha umwana ibintu bitandukanye na gahunda za leta”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko bugiye kujya mu biganiro n’ibigo bivugwamo iki kibazo cyo gukoresha abana ahantu hatandukanye kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Kugeza ubu nta mubare uzwi uratangazwa w’abana bamaze guta amashuri bakajya gukora mu mirimo itandukanye irimo kurinda imirima y’umuceri, kuroba no gusoroma icyayi, n’ubwo bivugwa ari ikibazo kimaze gufata intera ikomeye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twebwe rubyiruko rwa nyamasheke tubashimiye uburyo mudutekerezaho gusa natwe tugomba kuzirikana ko ishuri ari ngombwa ko gutegura ejo hazaza kuko ninyungu zaburi munyarwanda. ariko imbogamizi nanone duhura nazo nukutabona uburyo buhagije bwo kubaho igihe wagiye ku ishuri wataha ujya mu rugo ugasanga ntabyo kurya.bityo bigatuma uva mu ishuri kugirango urebe uko wabaho niyo mpamvu ibitera.murakoze.

ADELPHINE M.KAMANA AIME ALICE yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka