Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo ntibavuga rumwe ku idene kamufitiye

Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kutavuga rumwe na rwiyemezamirimo wakoraga ibijyanye n’isuku n’isukura mu Karere ka Nyamasheke kubera umwenda bamufitiye.

Rwiyemezamirimo avuga ko akarere kamwimye amafaranga nkana kamubwira ko azishyurwa ari uko yamaze kwishyura abakozi yakoreshaga yagiye atishyuye ukwezi kumwe akishyuza akarere umwenda w’amezi atatu.

Abakozi bakoreshejwe na rwiyemezamirimo bavuga ko baheze mu gihirahiro kuko iyo bageze k’uwabakoresheje ababwira ko atarishyurwa, bajya ku karere bakababwira ko ikibazo kiri kuri rwiyemezamirimo.

Umwe muri bo agira ati “twaheze mu gihirahiro kuko akarere katubwira ko dutegereza uwo twakoreye akatwishyura, mu gihe na we atwohereza ku karere ngo kabanze kamwishyure tukayoberwa aho tuzagana”.

Nkunzurwanda Alphonse wari ukuriye ikigo cyakoraga isuku mu karere cyikaza gutsindwa mu ipiganwa ku isoko ryo gukomeza gukora ako kazi, avuga ko akarere kamurimo amezi atatu kataramwishyura akaba yarabasabye ko bamwishyura akabasha kwishyura abakozi yakoresheje, nyamara akarere kanze kumwishyura ngo azabanze yishyure babone kumwishyura.

Agira ati “nageze ubwo mbasaba ko baba banyishyuye amezi abiri gusa andi bakazayampa namaze kwishyura abakozi ariko byose barabyanze, ndi kureba niba nabasaba ko babiyishyurira bakampa asigaye muyo nakoreye cyangwa se nkareba aho nyakura nkayaha abakozi bakazaba banyishyura nanjye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles avuga batanze kwishyura ayo mafaranga ko habayeho ibibazo by’amafaranga ariko ko bagiye kureba uko babishyura, gusa akavuga ko rwiyemezamirimo akwiye kuba yakorana n’ibigo by’imari kugira ngo yishyure abo yakoresheje.

Agira ati “hari ba rwiyemezamirimo bishyurwaga amafaranga bagahita bagenda batishyuye abo bakoresheje, twafashe ingamba rero iyo tujya kwishyura fagitire ya nyuma tubanza kumenya ko abakozi bishyuwe, ariko tugiye kuganira turebe uko icyo kibazo cyarangira mu buryo bunoze”.

Les Amis de la Nature et de l’environement (EADN) ya Nkunzurwanda Alphonse ivuga ko akarere kabarimo ibihumbi 990 by’amezi atatu mu gihe abakozi bazishyurwa amafaranga asaga ibihumbi 145 y’ukwezi kwa Nyakanga 2014, rwiyemezamirimo akaba avuga ko ari umwenda umaze umwaka wose.

Umugwaneza Jean Claude}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka