Nyamasheke: Abaturage barasabwa kumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’umutima wabo wose

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barakangurirwa kumva neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’umutima wabo wose kuko ari ishingiro ryo kwiyubakira igihugu kitarangwamo umwiryane.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2013 yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Kagano, nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa k’Ugushyingo 2013 waranzwe no gutera igiti.

Uyu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo wahuriranye no gusoza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyari gifite insanganyamatsiko ya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gukangurira Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo z’amoko.

Dr Harebamungu Mathias yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kagano bacinya akadiho.
Dr Harebamungu Mathias yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kagano bacinya akadiho.

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bemeza ko abitabiriye ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bahawe mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, byabafashije kubohoka mu mitima kandi bagakira ipfunwe baterwaga n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe mu izina ry’Abahutu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kandi bakomeza kurwanya bivuye inyuma icyabacamo ibice icyo ari cyose ahubwo bagashishikarira kwiyubakira igihugu cyababyaye nta rwikekwe cyangwa umwiryane.

Dr Harebamungu Mathias (iburyo) n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Habyarimana J. Baptiste babanje kwifatanya n'abaturage mu muganda wo gutera igiti.
Dr Harebamungu Mathias (iburyo) n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana J. Baptiste babanje kwifatanya n’abaturage mu muganda wo gutera igiti.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye intambwe abaturage bamaze gutera mu mu gukira ipfunwe n’ibikomere ariko agaragaza ko urugendo rugikomeza kugira ngo n’abatarumva iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” babashe kuyisobanukirwa kandi bayigire iyabo kuko igamije gufasha Abanyarwanda kwiyunga nyabyo. Ibi biganiro ngo bikaba bizakomeza na nyuma y’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye tariki ya 25 Ugushyingo cyaranzwe n’ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Abaturage b'akarere ka Nyamasheke bagaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kububaka mu gihe bamaze bayimenye.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bagaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kububaka mu gihe bamaze bayimenye.

Bishingiye ku bukangurambaga bagenda bahabwa kuri iyi gahunda, abaturage b’akarere ka Nyamasheke bagaragaza ko kwitsinda no kwatura bakavugisha ukuri basaba imbabazi ari byo bizatuma iyi gahunda igerwaho uko bikwiye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka