Nyamasheke: ADRA-Rwanda yageneye ubufasha abaturage basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga

Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Kagano n’uwa Cyato mu Karere ka Nyamasheke basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga mu kwezi kwa Gashyantare mu w’2015, ku wa gatatu tariki ya 11/03/2015, Umushinga ADRA-Rwanda wabageneye inkunga y’amabati 60 azabafasha kongera kusakara amazu yabo bagasubira mu buzima busanzwe bari barimo.

Ubuyobozi bwa ADRA-Rwanda buvuga ko iyi nkuru bwayisomye ku rubuga rwa interineti rwa Kigali Today bigatuma bagira umutima w’ubutabazi bakareba niba ntacyo bakora ngo bafashe abo baturage basizwe iheruheru n’ibiza.

Amabati ADRA-Rwanda yashyikirije Akarere ka Nyamasheke ngo afashe abasenyewe n'imvura ivanze n'umuyaga.
Amabati ADRA-Rwanda yashyikirije Akarere ka Nyamasheke ngo afashe abasenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Niyiguha Yvan, umukozi muri ADRA-Rwanda agira ati “tukimara kubona ko hari abaturage bagize ibibazo byo gusenyerwa amazu yabo twashatse kugira ubutabazi twakora tureba mu ngengo y’imari yacu, dusanga dushoboye kuba twabagenera amabati 60 twizera ko hari icyo azafasha n’ubwo ashobora kuba adahagije”.

Niyiguha avuga ko bazakora ubundi buvugizi kugira ngo n’abasenyewe bakeneye no kubanza kubakirwa babe bagira icyo babona kuko ibyo bari bashoboye nka ADRA-Rwanda ari ibyo bakoze.

Agira ati “ubu bufasha bushobora kuba bwazasakarira abaturage nka bane cyangwa batanu kandi hari n’abasenyewe amazu yabo burundu, ubu nta gisubizo dufite ariko dushobora kubakorera ubuvugizi”.

Niyiguha avuga ko batanze ubufasha bafite ariko bazakomeza gukora ubuvugizi.
Niyiguha avuga ko batanze ubufasha bafite ariko bazakomeza gukora ubuvugizi.

Aya mabati afite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 300 yashyikirijwe Akarere ka Nyamasheke ngo azahabwe bamwe mu basenywewe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Nyuma yo gusenyerwa hari abaturage bari basigaye batagira aho bikinga bakarara ku baturanyi ndetse abandi bakaba muri za shitingi, imvura yagwa bakareba aho bajya kugama mu nzu z’abaturanyi.

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa abaturage basaga 370 basenyewe n’imvura mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2015, barimo abasaga 180 badafite aho bikinga.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka