Nyamagabe: Guhigira umwaka mushya nibyo baha agaciro kurusha kwinezeza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bumva ko guhigira umwaka mushya aribyo buri wese akwiye guha agaciro kurusha kwinezeza, kuko usanga hari abajya mu tubari bakanywa bakarengera ugasanga bateje umutekano muke ndetse n’ubuzima bwabo bukaba bwahatakarira.

Ku munsi wo gusoza umwaka ku itariki ya 31 Ukuboza ishyira iya 1 Mutarama, usanga mu gihugu ahantu hatandukanye abaturage bawizihiza mu buryo butandukanye, bamwe barara mu nsengero, abandi mu tubari, abandi bakawusoza bari kumwe n’imiryango yabo.

Abaturage baganiriye na Kigali today batangaje ko icyo baha agaciro ari uguhiga umuhigo uzagirira umuryango akamaro bagatangira umwaka bakora, cyane ko n’amashuri aba agiye gutangira abanyeshuri bakeneye ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Umwe muri bo utarashatse kwivuga izina aravuga ko umwaka washize yari yarahize gukora cyane kugira ngo ageze urugo rwe ku iterambere.

Yagize ati “nk’ubu iyo abanyeshuri bamaze kujya kwiga umuntu aba avuga ati ‘nimara kugura ibikoresho by’abanyeshuri, nshobora no kubaka akazu’, nk’ubu umuhigo nari mfite n’uwo kuzana umuriro n’amazi mu rugo, ubu byarahageze, ubu nzongera mpange indi mihigo uyu umwaka”.

Uwitwa Zena Qualite nawe yagize ati “twebwe buri mwaka iyo urangiye, turahiga tugatangirana ku mihigo buri muntu ndetse n’abana kuko buri wese aba afite ikaye yahigiyemo, tukazana tukareba ibyo yagezeho nibyo atagezeho, utabigize tukamunenga ubutaha afata umwanzuro wo kutazongera kunegwa”.

Aba baturage kandi banagira inama umuntu wese bitewe n’uko asoza umwaka akawusoza neza atishora mu businzi cyangwa urundi rugomo, ahubwo agatekereza ko gusoza umwaka atari ugusoza ubuzima kuko buba bugikomeza bityo agateganyiriza igihe kije kuko aba agomba kubaho.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka