Nyamagabe: Croix Rouge yamufashije kubaka ubuzima bwe

Mujawimana Marie Josée utuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nzega aratangaza ko nyuma yo gucikiriza amashuri kubera ubushobozi buke n’ubupfubyi, umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda wamufashije kongera kubaka ubuzima bwe.

Ibi Mujawimana yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/05/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge ndetse ubu hakaba hanizihizwa imyaka 50 imaze ikorera ubutabazi mu Rwanda.

Bamwe mu banyamuryango ba Croix Rouge y'u rwanda mu karere ka Nyamagabe bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix rouge.
Bamwe mu banyamuryango ba Croix Rouge y’u rwanda mu karere ka Nyamagabe bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix rouge.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kuba imfubyi akabura ubushobozi yahise ahagarika amashuri ariko Umuryango wa Croix Rouge ukaza kumufasha kwiga umwuga wo kudoda ndetse yarangiza ukamuha ibikoresho by’ibanze byo gutangiza, ubu akaba amaze kugera ku bikorwa bitandukanye mu gihe kitageze ku mwaka umwe.

Ati “Croix Rouge iramfasha niga imyuga ndarangiza bampa ibikoresho, badushishikariza kujya muri koperative no kujya mu bigo by’imari iciriritse, ubu ndabitsa muri sacco, naguze ihene ebyiri mfite n’ingurube, mbasha no guhinga kuko nabonye ifumbire nkura muri ayo matungo.”

Imiryango itatu yahawe ibikoresho by'ibanze byo mu rugo.
Imiryango itatu yahawe ibikoresho by’ibanze byo mu rugo.

Nshimiyimana Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Croix rouge y’u Rwanda umusanzu ikomeje gutanga mu gutabara abari mu kaga mu buryo bunyuranye ndetse no gufasha mu kurwanya ubukene.

Yakomeje asaba ko mu gihe kiri imbere abanyamuryango ba Croix rouge bazahiga imihigo minini ifatika kugira ngo babashe guteza imbere aho bakorera mu buryo bunyuranye, urugero nko gutabara abaturage babakura aho batuye habi cyangwa se kubakura mu bukene.

Uwimbabazi Jeannette, umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Nyamagabe avuga ko n’ubusanzwe bakorera ku mihigo ariko kugira ngo barusheho kugeza ubutabazi n’ubufasha ku bantu benshi bisaba ko bagira abanyamuryango benshi kandi batanga umusanzu, hakaba hari icyizere ko ibizakorwa mu gihe kiri imbere aribyo byinshi dore ko umusanzu batangaga wiyongereye n’ubwo abanyamuryango bakiri bake mu karere ka Nyamagabe.

“Ubusanzwe umunyamuryango yatangaga umusanzu w’amafaranga 500 ariko ubu aratanga 6500 byumvikane ko ayo mafaranga azashobora kudufasha kugira ngo dufashe abantu batishoboye, ariko turacyafite imbogamizi z’uko abantu bagomba guhindura imyimvire bakumva ko bagomba gufasha nta gihembo bategereje, dufite abanyamuryango 290 mu karere ka Nyamagabe ariko turacyashakisha n’abandi,” Uwimbabazi.

Uko abanyamuryango biyongera niko n’abaturage bashobora kugezwaho ubutabazi biyongera kuko batanga umusanzu munini, n’ubwo Croix Rouge y’u Rwanda ijya inahabwa inkunga ziturutse mu banyamuryango ba za croix rouge zo mu bindi bihugu kugira ngo ibashe kugoboka abari mu kaga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka