Nyamagabe: Amakimbirane mu ngo ngo atuma abana bahinduka mayibobo

Amakimbirane mu ngo ngo atuma abana bahinduka mayibobo bakajya kwibera ku mihanda kubera ko bamwe mu babyeyi baba barateshutse ku nshingano zabo bagata abana babo abandi ngo ugasanga batabitaho ngo babahe ibyangombwa by’ingenzi umwana akenera.

Ugeze mu Mujyi wa Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka, uhasanga urujya n’uruza rw’abana b’inzererezi. Bamwe bivugwa ko baba barananiranywe n’ababyeyi babo hakabaho ngo n’abava iwabo kubera ibibazo byo mu muryango bagahitamo kujya kwibera ku muhanda.

Bamwe muri abo bana bavuga ko ahanini bituruka ku kuba ababyeyi babo baratandukanye cyangwa bahora mu makimbirane noneho abana bagahitamo kubahunga bakajya gushakira ubuzima n’umutuzo ku muhanda.

Abana bata ingo zabo kubera amakimbirane bakajya kwibera mu muhanda.
Abana bata ingo zabo kubera amakimbirane bakajya kwibera mu muhanda.

Emmanuel Ndikumana umwe mu bana bibera ku muhanda agira ati: “ Njyewe mfite umubyeyi umwe! Nahisemo kuza ku muhanda kuko nabuze icyo kurya, kugira ngo mbeho ntwaza nk’umuntu akampa ijana natwaza n’undi akampa irindi nkaba mbonye ayo kurya.”

Naho uwitwa Salome Hakizimana we agira ati: “Igituma ndi aha ku muhanda mama yarapfuye, papa ni umusazi, nta kintu mbona cyo kurya.”

Avuga ko yigaga yataha akabura ibyo arya kandi se umubyara ngo ahabwa amafaranga y’ingoboka akayarya wenyine agataha yasinze ngo bituma ahitamo kumubisa yigira kuba ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, John Bayiringire, ahamya ko abenshi mu bana bo ku muhanda muri uwo murenge usanga ari abafite ababyeyi bombi cyangwa se ngo ugasanga nk’umwana afite umubyeyi umwe.

Na we yemeza ko iki kibazo ahanini gituruka ku makimbirane yo mu ngo no ku guteshuka ku nshingano kwa bamwe mu babyeyi.

Agira ati: “Twigeze gukora gahunda yo kubabarura ngo turebe ibibazo bafite, babe basubizwa mu miryango yabo ariko twasanze imiryango yabo ibanye nabi, bafite ababyeyi bafite ibibazo by’imibanire, cyangwa ari impfubyi y’umubyeyi umwe, umubyeyi yashaka undi ntibumvikane n’umwana.”

Uyu mmurenge ngo ukaba ufite ingamba zo kwigisha cyane cyane ababyeyi biciye mu migoroba y’ababyeyi kugira ngo bite kubana babo.

Yakomeje agira ati: “Ubu tugiye kubwira imiryango kongera ikikebuka, ikinenga, umubyeyi uzi ko afite umwana mu muhanda, ufite umwana wamunaniye, ababyeyi bakigishwa ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu guha uburere abana babo.”

Abana ngo bazajya bafatwa bazajya basubizwa mu miryango yabo, abananiranye bajyanwe mu bigo by’imyuga ndetse n’ibigo ngororamuco nk’ikigo cy’Iwawa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birumvikana ntibabona umwanya wokubitaho kubera ibibazo biba biri mu mitwe yabo.

veve yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka