Nyagatare: Umwarimu umaze amezi atanu adahembwa arasaba kurenganurwa

Ngirabega Emmanuel, umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, amaze amezi 5 adahembwa akarere kakavuga ko katari kazi icyo kibazo.

Ngirabega Emmanuel ni Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare.

Ngirabega Emmanuel umaze amezi hafi 5 adahembwa arasaba kurenganurwa.
Ngirabega Emmanuel umaze amezi hafi 5 adahembwa arasaba kurenganurwa.

Yafunzwe ku wa 28 Gicurasi 2014 akekwaho icyaha cyo gusambanya abana yigisha no kubaha uruhushya bagasambanywa n’abandi ariko urukiko rumuhanaguraho ibyo byaha ku wa 08 Kamena 2015 ndetse ahita asubira mu kazi.

Nta baruwa n’imwe yigeze ahabwa n’umukoresha kubera imikorere mibi ariko nta n’umushahara yari yahabwa kuva yasubira mu kazi.

Uyu mwarimu umaze amezi hafi atanu adahembwa kandi akora avuga ko ari mu ruhuri rw’ibibazo.

Agira ati “ Aho nkodesha barashaka kunyirukana. Umuryango ntuvurwa RAMA yahagarikanywe n’umushahara.”

Konti ye iri mu Mwarimu Sacco guhera ku wa 26 Ukwakira 2014, ngo yarafunzwe ku buryo ngo nta n’agahimbazamusyi abona.

Ibaruwa MIFOTRA yandikiye Akarere ka Nyagatare igasaba guhemba Ngirabega kuva agisubira mu kazi.
Ibaruwa MIFOTRA yandikiye Akarere ka Nyagatare igasaba guhemba Ngirabega kuva agisubira mu kazi.

Kagizi Kabera Cosia, Umukozi ushinzwe Abakozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko iki kibazo atari akizi.

Gusa, ngo kubera ko umukozi ushinzwe imishahara y’abarimu afunzwe akekwaho guhemba abarimu ba baringa, akaba ari we wasigaranye inshingano ze ngo agiye kubikurikirana.

Agira ati “ Ntabwo nari mbizi ariko tugiye kubikurikirana, ubutaha azahembwa rwose. Ni akarengane tutamenye gusa birakemuka vuba.”

Nubwo avuga ko atari abizi ariko, Minisitiri Abakozi ba Leta n’Umurimo, ku wa 09 Ukwakira 2015, yandikiye Akarere ka Nyagatare igasaba guhita gahemba Ngirabega Emmanuel guhera ku wa 08 Kamena 2015 igiye yasubiriye mu kazi ariko akarere ntikabyubahiriza.

Ngirabega yafunzwe guhera tariki ya 28 Gicurasi 2014 ahagarikirwa umushahara ku wa 26 Ukwakira uwo mwaka kandi nta baruwa imuhagarika mu kazi abonye ndetse akinagaragara ku rutonde rw’abarimu b’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muntu nibamutabare rwose

majebo yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka