Nyagatare: Nyobozi yashimiwe ko yubahirije indahiro

Kuri uyu wa 29 Mutarama, nyobozi y’Akarere ka Nyagatare isezera ku bakozi, yashimiwe ko yubahirije indahiro.

Mu butumwa abitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye hagati y’umuyobozi w’Akarere ucuye igihe ndetse n’umuyobozi w’imirimo rusange, bashimiye nyobozi kuba yarubahirije indahiro.

Yashimiwe kubahiriza indahiro.
Yashimiwe kubahiriza indahiro.

Hategekimana Dan, umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare yashimiye nyobozi kuba ishoje igihe cyayo itagarukiye mu nzira nk’uko byagenze kuri bamwe.

Agira ati “Nk’uko mubizi inshingano bazitangirira iwacu, iyo ibintu bitagenze neza n’ubundi bazisoreza iwacu. Bazitangirira iwacu bakarahira ndetse bagasaba n’Imana kubibafashamo, iyo banyuranije ukubiri nabyo bagaruka iwacu. Ndabashimira ko bubahirije indahiro.”

Atuhe Sabiti Fred wari umuyobozi w’Akarere ndetse n’abamwungirije bari bamaze imyaka 5 bayobora Akarere ka Nyagatare.

Akora ihererekanyabubasha n’umuyobozi w’imirimo rusange, yagaragaje ko byinshi byagezweho byatewe n’ubufatanye n’abakozi bagenzi be ndetse n’izindi nzego.

Yishimiye ko hari ibibazo byinshi byakemuwe n’ubwo batorohewe n’ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

Yishimira ko we nabo bafatanyaga kuyobora akarere basize imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka cyane mu kwiteza imbere.

Agira ati “ Ibyagezweho byaturutse mu bufatanye, ndifuriza abagumye mu kazi, imbaraga zakoreshejwe zizafashe abazadusimbura, ibizadushimisha ni uko mwakuba kenshi ibyo twakoze.”

Mu bibazo 57 bagejejweho kuva muri Nyakanga umwaka ushize, 5 byonyine ni byo byari bitarabonerwa igisubizo.

Yasabye abakozi basigaye mu nshingano gukorerahamwe kugira ngo aho imihigo yari igeze idasubira inyuma.

Sabiti wari umuyobozi w'akarere ka Nyagatare ahererekanya ububasha n'umuyobozi w'imirimo rusange
Sabiti wari umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ahererekanya ububasha n’umuyobozi w’imirimo rusange

Mukanyirigira Judith umuyobozi w’imirimo rusange ugiye kuba ayobora akarere ka Nyagatare kugeza habonetse nyobozi nshya, yasabye abayobozi bacyuye igihe kumuhora hafi.

Ati “ N’ubwo mushoje ikivi cyanyu, twe nk’abo mwakoranaga turacyakeneye inama zanyu kuko hari byinshi tugomba gukora kandi mu gihe gito. Ntizatujye kure.”

Uretse abari bungirije umuyobozi w’Akarere bemerewe kongera kwiyamamaza, uwari umuyobozi wako Atuhe Sabiti Fred we asoje manda 2 yemererwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka