Nyagatare: Ntibavuga rumwe ku byobo bifata amazi

Nubwo hacukuwe ibyobo bifata amazi mu Mudugudu wa Mirama ya mbere hirindwa ko yabasenyera, ubuyobozi bw’akagari buvuga ko byakabanje gukurungirwa.

Muri Gicurasi 2015, mu nama y’umudugudu ni bwo hafashwe icyemezo cy’uko buri nzu igomba kugira icyobo gifata amazi ayivaho.

Uyu mwobo wa metero 1 y'ubujyakuzimu uri haruguru gato y'inzira kandi ntutwikiriye.
Uyu mwobo wa metero 1 y’ubujyakuzimu uri haruguru gato y’inzira kandi ntutwikiriye.

Bimwe muri ibi byobo ntibitwikiriye kandi biri ku muhanda nyabagendwa ndetse unakoreshwa n’abanyeshuri n’abana bato.

Mukamana Jacqueline, umwe mu bahatuye, avuga ko kuba ibi byobo bidatwikiriye bishobora gutera impanuka.

Agira ati “Kubicukura ni byo ariko bigatwikirizwa ibiti bikomeye. Ejo bundi nagiye hariy (atungayo urutoki) nari nguye mu mwobo kuko ntari namenye ko bawucukuye.”

Nkurunziza Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatare, avuga ko igitekerezo cyo gufata amazi ari cyiza. Gusa ngo uburyo byakozwemo si bwo.

Ngo bakabaye baratekereje mbere na mbere kuyafatira mu bigega bakaba bayakoresha cyangwa ibyobo biyafata bakabanza kubikurungira kugira ngo atanyura mu butaka.

Agira ati “ Gufata amazi ni byo ariko na none ibyobo byagakurungiwe bakazajya bayavidura yuzuye. Uretse ko banayafatira mu bigega bakayakoresha. Turaza kubagira inama.”

Nyamara ariko Ngoboka Jonas, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mirama I avuga ko bo babicukuye hagamijwe kwirinda ko basenyerwa n’amazi ava ku mazu yabo.

Ngo ibigega ntibabyanze ariko na none ngo abafite ubushobozi bwo kubigura ni mbarwa. Ikindi ngo kubikurungira na byo byashoborwa na bake.

Agira ati “Twe twaritabaraga kuko amazu amwe yari atangiye kwinjirwamo n’amazi. Ahubwo turakora ibishoboka ngo babitwikire abantu batazagwamo naho ibindi byo bijyana n’ubushobozi kandi ntabwo.”

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka