Nyagatare: Ngo bakeneye amazi meza kugira ngo bongere isuku

Abaturage bo mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija ho Murenge wa Nyagatare, bakeneye amazi meza kugira ngo bibafashe kwita ku isuku yabo.

Umudugudu wa Burumba uri mu birometero birenga bitatu ( 3 km) uvuye mu Mujyi wa Nyagatare, inyuma y’agasozi ka Busana.

Ibura ry'amazi ngo ryaturutse ku kibazo cy'imiyoboro yayo yari yarangiritse.
Ibura ry’amazi ngo ryaturutse ku kibazo cy’imiyoboro yayo yari yarangiritse.

N’ubwo uri mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare ngo kubona amazi meza usanga bikunze kugorana none bakaba basaba ubufasha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC).

Gatsinzi Tharcisse, umwe mu baturage bahatuye, avuga ko amazi muri uyu mudugudu aboneka gake kandi na bwo akaba atamara iminsi ibiri rimwe na rimwe ngo bakaba banamara icyumweru bayategereje.

Ngo iyo aje usanga abaturage ari benshi ku ivomo, bamwe bakazana ingunguru cyangwa amajerekani menshi kugira ngo bibikire kuko nta kizere baba bafite ko azagaruka vuba.

Kutagira amazi ngo bikaba ari imbogamizi ku isuku y’abatuye muri uwo mudugudu. Kagara Filippe, Umukuru w’uyu Mudugudu wa Burumba, na we yemeza ko kubura amazi kwa hato na hato bibangamiye ubuzima bw’abaturage ayobora.

Agira ati “Ntacyo wakora udafite amazi. Hano rimwe na rimwe ijerekani y’amazi ni amafaranga hagati ya 200 na 300, kandi ubwo uyu mudugudu utuwe n’abantu basaga igihumbi babakene.”

Akomeza avuga ko bigoye ko umuturage yashobora kugura amazi amuhagije mu rugo buri munsi. Ati “Bamwe bazarwara cyangwa bateke mu nkono zitogeje kubera kubura amazi. Nta buzima dufite rwose.”

Iyo amazi yabonetse ngo umurongo uba muremure kuko baba bamaze igihe bayategereje.
Iyo amazi yabonetse ngo umurongo uba muremure kuko baba bamaze igihe bayategereje.

Iki kibazo cyo kubura amazi muri uyu mudugudu ngo ahanini giterwa n’umuyoboro wayo.

Nsabimana Edson umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Nyagatare avuga ko umuyoboro ujyana amazi muri uyu mudugudu kimwe no mu gice cy’Umudugudu wa Kinihira yose yo mu Kagali ka Barija, wari warangiritse ariko hashize iminsi mike iki kibazo gikemutse.

Gusa, na bwo ngo ntibikemura burundu ikibazo cy’amazi, kuko ngo bazakomeza gahunda yo kuyasaranganya muri iyi midugudu. Ikibazo cy’amazi muri iyi midugudu ngo kikazarangira burundu bitarenze ukwezi kwa karindwi k’ uyu mwaka kuko hari ibikorwa bijyana na yo bigikorwa.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko impamvu amazi aza akavomwa na bake ari uko abenshi bahisemo gushaka ibigega biyafata bityo akabura ku ivomo rusange ariko ari mu bigega bya bamwe.

Bamwe bishakiye ibigega bifata amazi ngo bahangane n'iki kibazo.
Bamwe bishakiye ibigega bifata amazi ngo bahangane n’iki kibazo.

Cyakora ariko ngo ntibabikumira kuko ababikora na bo baba bashaka kwibikira amazi kuko ahagera gake.

Gusa na none, ngo usanga bigira ingaruka ku baturage batishoboye kuko abayafashe mu bigega byabo bishyuza amafaranga mirongo 50 ku ijerekani mu gihe ku ivomo rusange ari 20.

Iyo amazi amaze igihe atagera muri uyu mudugudu agakama no mu bigega by’abayafashe ngo hari abasore bayakura mu mujyi wa Nyagatare babagurisha ijerekani ku mafaranga hagati ya 200 na 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka