Nyagatare: Akarere ntikumvikana na REG ku mwenda wa miliyoni 262Frw

Akarere ka Nyagatare ntikumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iby’amazi n’amashanyarazi (REG-EUCL) ku mwenda usaga miliyoni 262Frw kakibereyemo, nyuma y’amasezerano bagiranye mu myaka itanu ishize.

Mu 2011 ni bwo ubuyobozi bw’aka karere bwagiranye amasezerano n’icyahoze ari RECO RWASCO mu gushyira amatara ku mihanda ku burebure bw’ibilometero bitandatu.

Amwe mu matara yashyizwe kuri iyi mihanda ntabwo yaka.
Amwe mu matara yashyizwe kuri iyi mihanda ntabwo yaka.

Ayo matara ari ku mihanda itatu: ugana ku biro by’akarere, ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare n’undi ugana ku biro bya Polisi. Ikibazo cyavutse ubwo yashyirwagaho amapoto akoze muri beto aho kuba ibyuma nk’uko byari mu masezerano.

Eng. Bugingo Afrodis, umukozi wa REG - EUCL ushinzwe kubaka imiyoboro y’amashanyarazi, avuga ko kutubahiriza amasezerano byatewe n’uko Akarere ka Nyagatare kashakaga ko igikorwa cyihuta kugira ngo kese uyu muhigo kandi amapoto y’ibyuma atari mu bubiko bwabo.

Bugingo avuga ko habayeho ubwumvikane mu magambo, amatara ashyirwaho ariko guhera ubwo, akarere kanga kwishyura. Avuga ko ubu barimo gutegura ibaruwa yishyuza ariko bakazita ku bikoresho byakoreshejwe ibiciro bikagabanuka.

Bugingo agira ati “Namaze gutegura ibiciro bishya bijyanye n’ibikoresho twakoresheje n’ibaruwa isaba kwishyurwa ndimo kuyitegura. Ni uko banze ko twumvikana mbere naho ibiciro byo bizagabanuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Kantengwa Mary, avuga ko badashobora kwishyura ibidakubiye mu masezerano kuko byaba ari ukwiba umutungo w’igihugu.

Kantengwa asaba REG kuza bakigira hamwe uburyo bakwishyurwa, hatagize ubangamira mugenzi we.

Ati “Twabasabye gukoresha amapoto y’ibyuma, baduha iza beto. Iby’igenzura murabizi... Ntabwo dushobora kwishyura [amafaranga basaba]. Uyu munsi nibaze twumvikane ibyakozwe, habeho amasezerano y’ubwishyu.”

Ikindi kitavugwaho rumwe ni uko amatara yashyizwe kuri iyi mihanda, hafi icya kabiri cyayo ataka.

Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko REG yayasimbuza andi mu gihe REG yo ivuga ko mu masezerano bafitanye n’akarere, nta gusana no gusimbuza ibyangiritse birimo, keretse kagaragaza ko ayo matara atigeze yaka na rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka