Nyagatare: Abaturage baranduriwe imyaka bazishyurwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko na mbere yo gutunganya imihanda muri quartier ya Gihorobwa hari haratangiye igikorwa cyo kubarura ibikorwa by’abaturage byakwangizwa, bakaba buhumuriza aba baturage ko bazishyurwa.

Gihorobwa ni quartier nshya mu zigize umujyi wa Nyagatare, ikaba itunganyirizwa kubakwamo binajyanye no kuvugurura no kwagura uyu mujyi. Mu gikorwa cyo gutunganya imihanda ku burebure bwa kilometero eshanu harangirikiramo ibikorwa by’abaturage birimo n’imyaka cyane nk’ibigori n’amasaka.

Ba nyir’imyaka batangaza ko batunguwe no kubona imyaka ya bo irandurwa dore ko ngo yanaburaga igihe gito ngo isarurwe.

Umwe mu baturage batuye mu Gihorobwa, Clement Niyonshuti yagize ati “Ni agahoma munwa! Nagiye kubyuka nsanga imashini zanciriye mu murima w’ibigori zawugize intabire. Ubu turi kwibaza niba ubuyobozi aribwo bwahagarikiye iki gikorwa cyo kutwangiriza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko byabaye ngombwa ko iyi mihanda itunganywa hakirimo iyi myaka kuruta gutegereza ko isarurwa bijyanye n’umwaka w’ingengo y’imari iki gikorwa cyari giteganyijwemo.

Icyakora hatitawe ku buryo bw’imihingirwe y’aha hantu abangirijwe imyaka bagomba kwishyurwa, nkuko byasobanuwe na Muganwa Stanley umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu n’amajyambere rusange.

Ati “Iki gikorwa cyakozwe hagamijwe kugendera ku ngengo y’imari y’uyu mwaka kugirango iyi mihanda izakorwe hakiri kare. Ku bijyanye n’abangirijwe imyaka twabamenyesha ko twabaruye ibyangijwe byose bakaba bazishyurwa ingurane vuba.”

Ikindi atangaza ni uko ku bufatanye bw’akarere na Rwanda Housing Authority, iyi mihanda nimara gutunganywa bizongera agaciro k’ibibanza byo muri iyi quartier bikajyana no kunoza imiturire mu mujyi wa Nyagatare.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko aha mu Gihorobwa biteganyijwe ko hazubakwa inzu za Leta zirimo ibiro by’akarere, icyicaro cya Police kimwe n’ibigo bitandukanye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MURAHO NEZA BAVANDIMWE. I MUKAMA NAHO UMUHANDA WANGIRIJE ABATURAGE KANDI IKIBABAJE NUKO UYU MUHANDA IMASHINI ZAJE BATABANJE GUTEGUZA ABATURAGE. tURASABA KURENGANURWA.

Bahati Jean yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Birababaje cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, iriya myaka ntabwo yari ikwiriye kurandurwa , bari kwihangana amezi abiri igasarurwa hanyuma hagacibwa imihanda , harya ngo Budget 2012-2013 irarangirana n’uku kwezi hanyuma hangizwe byinshi ngo bizishyurwa nta kibazo , mbega abayobozi dufite ? Budget=imisoro y’abaturage=kwishyura ibyangijwe kandi hari kwirindwa izi Charges zidasobanutse , abayobozi bazabibazwe , ntabwo bikwiriye

yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Birababaje kandi biteye agahinda , kubona imyaka y’abaturage irandurwa kandi habura iminsi mike ngo isarurwe, none abayobozi ngo izishyurwa , muri management habaho kwirinda Expenses , imyaka iraranduwe = kwishyura , igihombo gitewe no kutareba kure , kuki amateka tutayigiraho, abimuwe mu kiyovu-gacuriro-rusororo-kinyinya shishi itabona none ibigunda byarenze umujyi wose , abayobozi bajye babazwa ibyangijwe kandi bigaragara ko nta urgence yari ihari. agahinda abaturage basigirwa n’ishyirwa mu bikorwa y’imihigo bizabazwa nde ? budget=imisoro y’abaturage=kwishyura ibyangijwe kandi hakwirinda kwangiza kariya kageni , ni gute hakwirindwa kwangiza iby’abaturage = gufata neza umutungo w’abaturage ,

yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka