Nyabinoni: Ubuzima bwabo ngo babukesha Paul Kagame wabakijije abacengezi
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga baravuga ko impamvu ikomeye bashaka ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bakitorera Paul Kagame ari uko yabakijije abacengezi.
Umiurenge wa Nyabinoni wose ugizwe n’imisosi ya Ndiza, ahari indiri n’inzira y’abacengezi bateraga bavuye mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi ku buryo abaturage bari barataye ingo zabo bakajya kwibera mu myobo aho gukora ngo biteze imbere.
Rurangirwa Theogène wahoze mu Ngabo za RDF mu 1997 avuga ko yagiye muri konji agasanga iwabo batakirara mu ngo bibera mu ndaki (mu mwoba) na we akarara mu myobo iwabo bararagamo ku buryo ngo atazibagirwa ibyabaye iwabo ari na ho ashingira asaba ko ingingo y’ 101 yahinduka akitorera Kagame Paul kuko yabakijije abacengezi.
Rurangirwa n’abaturage bose b’i Nyabinoni bemeza ko nta muntu n’umwe wari uhatuye mu 1997 utararaye mu myobo kandi bafite ingo zo guturamo, bakagereranya no kongera kubohorwa ubwo ingabo za RDF zakomeje kwerekena ko zishoboye zikirukana abacengezi.
Rurangirwa agira ati “Byageraga nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abacengezi bakazamuka, abaturage twese tukajya mu myobo, tukabyuka saa mbiri za mu gitondo abasirikare baje abacengezi bakongera bakajyenda, njyewe naraye mu mwobo kandi ndi umusirikare waje mu kibali (ikibali ni icyangombwa cy’ikiruhuko)”!
Abaturage b’i Nyabinoni bifuza ko Paul Kagame yakongera kwiyamamaza kugeza igihe azaba ashaje atagishoboye ku buryo ari we uzivugira ko akeneye umusimbura, ariko ko nihajya kujyaho undi muperezida bazahabwa uburenganzira bakongera bakabisuzuma kuko ntawe babona washobora kuyobora u Rwanda.
Abaturage bavuga ko Paul Kagame yashyizweho n’Imana kandi batazi igihe Imana izamukura ku mirimo kuko ari umukozi Imana yabahaye akaba ntawamukura ku buyobozi atamuhaye.
Mu baturage bagera ku 2000 bari bitabiriye ibiganiro n’abasenateri ku ivugururwa ry’ingingo y’101 bose bongeye kwemera ko amabaruwa banditse asaba ivugururwa ryayo nta kindi bahinduraho ko ahubwo bifuza gutora byihuse.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bavuga bifite ishingiro rwose Kagame akomeze atuyobore