Nyabihu: Yatahuweho ubutekamutwe nyuma yo kubeshya ubuyobozi bw’akarere

Umugore witwa Mukaruremesha Annonciatta wavugaga ko umugabo we yamucitse nyuma yo kugurisha isambu n’ibikoresho byo munzu ngo bimukire mu karere ka Nyabihu byatahuwe ko yabeshyaga nyuma yuko ubuyobozi bumenye ko aho yavugaga bari batuye hatabaho.

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2014, nibwo Mukaruremesha yageze ku karere ka Nyabihu asaba ubufasha, avuga ko umugabo we yamucikiye muri Gare ya Mukamira ubwo bari bimukiye i Nyabihu bava muri Gisagara aho bari batuye.

Uyu mugore yavugaga ko umugabo we yacikanye amafaranga ibihumbi 850 bari bagurishije isambu ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo ndetse n’ibintu byo mu nzu bari bimukanye.

Nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, ngo bakomeje gukurikirana amakuru neza kugeza ubwo bavuganye ba bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Gisagara.

Mukaruremesha yagaragayeho ubutekamutwe abeshya ubuyobozi bw'akarere.
Mukaruremesha yagaragayeho ubutekamutwe abeshya ubuyobozi bw’akarere.

Abayobozi b’akarere ka Gisagara bahaye amakuru ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu agaragaza ko amazina y’umurenge n’akagari uyu mugore yavugaga ko bari batuyemo mu karere ka Gisagara atabaho n’amakuru yababwiye atariyo.

Sahunkuye Alexandre akomeza avuga ko byahise bituma bagumya guhata ibibazo byinshi uyu mugore, aza kwemera ko yabeshyaga kugira ngo yibonere amaramuko. Yongeraho ko banarebye ku ndangamuntu ye byagaragaye ko uyu mugore akomoka mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Mukaruremesha yari yatangarije umunyamakuru wa Kigalitoday ko mu karere ka Ruhango ariho yafatiye indangamuntu kuko ngo ariho yakoreraga akazi ko mu rugo ubwo yafataga indangamuntu.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kubonana na Mukaruremesha uvugwaho ubu butekamutwe kuko yari yagiye, nyuma yaho umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yadutangarije ko bitewe n’abana babiri yari afite azererana, bahisemo kumutegera imodoka imugeza mu karere akomokamo ka Ruhango.

Banamusabye kureka ubwo butekamutwe bwe butagira icyo bumugezaho namba ahubwo akazashakisha icyo yakora ageze iwabo dore ko agaragara nk’ukiri muto kandi ko ashobora gukoresha amaboko ye akaba yagera kuri byinshi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka