Nyabihu: Umugabo arahamya ko guha agaciro umugore bitera ishema

Baranyeretse John, umugabo w’umubaji utuye mu Murenge wa Mukamira w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko umugabo ukunda umugore akamuha agaciro, aba yihesheje ishema n’icyubahiro.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri yemeza ko umugabo udaha agaciro umugore we, na we ubwe aba akiyambuye kandi ngo ntashobora gutera imbere kuko “ntaba yuzuye neza”.

Umuryango wa Baranyeretse na Barayavuga wishimira ko ubanye neza mu bwubahane.
Umuryango wa Baranyeretse na Barayavuga wishimira ko ubanye neza mu bwubahane.

Agira ati “Imana irema umuntu, byabaye ngombwa ko irema n’umugore. Burya umugabo ntago aba yuzuye iyo atari kumwe n’umugore."

Yongeyeho, ati "Iyo ufite umugore ukanamukunda, nawe uba wikunze. Kuko no mu Banyarwanda baravuga ngo ‘ukurusha umugore aba akurusha urugo’. Umugore ni mwiza cyane.”

Baranyeretse akomeza avuga ko ushatse kubara agaciro k’umugore utabona icyo ukanganya. Ati “N’iyo ugiye kumusaba, ababyeyi be bamuguha bakubwira ko nta mafaranga wabona umutangaho.”

Uyu mugabo agaya abagabo bagenzi be basuzugura abagore bakora imirimo yo mu ngo, ahanini kuko nta kazi “ka Leta” cyangwa akandi bazindukiraho bafite.

Baranyeretse avuga ko guha agaciro umugore bitera umugabo ishema.
Baranyeretse avuga ko guha agaciro umugore bitera umugabo ishema.

Avuga ko umugabo nk’uwo aramutse ashatse umukozi ngo akore imirimo nk’iyo umugore we yirirwa akora mu rugo, yatanga amafaranga menshi cyane. Agasaba abagabo bafite iyo ngeso mbi kuzibukira.

Umugore wa Baranyeretse witwa Barayavuga Esther, twamusanze mu rugo rwabo ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, tariki 8 Werurwe 2016, arimo kumesa mu gitondo kare.

Yabwiye Kigali Today ko yishimira uburyo umugabo we amuha agaciro ndetse n’uburyo umuryango wabo ubana neza.

Kuri we, ngo uburenganzira ahabwa n’umugabo we bumutera kumukunda cyane kandi na we, uretse imirimo yo mu rugo akora nk’umugore, agerageza no gushaka utundi turimo tw’ubukorikori twateza imbere urugo.

Uyu mubyeyi Barayavuga asanga ubwuzuzanye n'ubwubahane mu muryango butuma batera imbere.
Uyu mubyeyi Barayavuga asanga ubwuzuzanye n’ubwubahane mu muryango butuma batera imbere.

Barayavuga agerageza kudoda akoresheje imashini kugira ngo ashake amafaranga yunganira urugo, atarindiriye gusa amafaranga umugabo azana.

Yagize ati “Uyu munsi nsanga waragenewe abagore no kuzirikana ku burenganzira bwabo. Umugabo wanjye ampa uburenganzira. Nk’ubu mvuze nti ‘ngiye aha, ntiyambuza; mvuze ngo ngiye gukora iki, ntiyakwanga’.”

Barayavuga asaba abagore bagenzi be kwihesha agaciro bagaharanira icyateza imbere ingo zabo aho kujya mu ngeso mbi.

Uyu muryango uhamya ko kwimakaza uburinganire no guhana agaciro kw’abagize umuryango ari byo bituma utera imbere kandi ukabana neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka