Nyabihu:Mu myaka 10 inka 4280 zimaze gutangwa muri Girinka

Imyaka ikabakaba 10 ishize gahunda ya Girinka Munyarwanda itangiye,inka 4280 zimaze gutangwa muri iyi gahunda muri Nyabihu.

Nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubworozi mu aka karere Shingiro Eugene,kuva mu mwaka wa 2006 gahunda ya Girinka itangiye kugeza muri 2016,inka 4280 nizo zimaze gutangwa muri Nyabihu.

Inka zisaga ibihumbi 4 zatanzwe muri Girinka
Inka zisaga ibihumbi 4 zatanzwe muri Girinka

Shingiro ahamya ko iyi gahunda yafashije abaturage benshi yagezeho kwikura mu bukene mu gihe imaze ishyizweho.

Yagize ati “Muri iyo miryango yorojwe inka,zarabafashije kuko bagiye babona ifumbire bagahinga bakeza,hari n’abo inka zagiye zibyara bakitura,bakabona amata bakagurisha,bakaba bagurisha ku nka bakagura imirima,bakubaka amazu.”

Yongeraho ko Girinka yafashije mu iterambere ry’ubworozi muri Nyabihu.Yagize ati “Abantu batororaga inka babashije kuzorora,amatungo ariyongera n’umusaruro uriyongera kubera kubona ifumbire”.

Ku ruhande rw’abahawe inka muri Girinka,nabo bemeza ko hari aho zibakura zikabageza mu iterambere.

Tuyishime Charlotte umwe muri bo ati “Leta y’u Rwanda ntacyo idakorera abakene.Nanjye narayihawe.Hano dutuye abenshi yabagezeho.Icya mbere unywa amata,inka itanga ifumbire, ku buryo imyaka yera kuruta uko yari isanzwe.”

Umukecuru Nyiramuhire Laurence amaze hafi imyaka 5 ahawe inka.Atangaza akamaro inka yahawe yamugiriye,yavuze ko uretse kumuha amata kuyireba binamufasha kuva mu bwigunge,bikamwereka hari abamwitayeho.

Yanatangaje ko inka ye yayise Ingabe kuko yayigabiwe na Perezida wa Repubulika.Anamushimira cyane iyi gahunda yashyizeho yafashije benshi kwikura mu bukene.

Abahawe ika bishimira impinduka bagize
Abahawe ika bishimira impinduka bagize

Ku kirebana n’uko iyi gahunda ya Girinka ifatwa mu baturage,Nizeyimana Theogene wo murenge wa Jomba yagize ati “ni nziza kuko yazamuye abaturage. Dushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri iyi gahunda yashyizeho.”

Girinka Munyarwanda ni gahunda yashyizweho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri 2006 hagamijwe gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Kuva yashyirwaho,abaturage bakaba badahwema kugaragaza impinduka yazanye mu kubafasha kwikura mu bukene.Uyu mwaka muri Nyabihu,hakaba hazorozwa imiryango 950.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda irasobanutse cyane rwose yaje isanga izindi zifasha abanyarwanda kwiteza imbere

zainab yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka