Ntibavuga rumwe ku mushinga w’itegeko rihana abacanye inyuma

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe mu kuvugurura itegeko rihana abacanye inyuma, kuko basanga bizarushaho gusenya ingo.

Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko yavuze ko bimwe mu byaha byakuwe mu gitabo mpanabyaha kirimo kivigururwa, muri byo harimo icyaha cy’ubusambanyi n’ibyemezo byafatirwaga indaya.

Benshi mu bagore ntibemera ko havanwaho ibihano byahabwaga abafashwe basambana.
Benshi mu bagore ntibemera ko havanwaho ibihano byahabwaga abafashwe basambana.

Ikindi cyaha cyakuwe mu gitabo mpanabyaha n’icyaha cy’ubusambanyi, gucana inyuma hagati y’abashakanye, hakurwamo n’ingingo zivuga uburaya, nibyemezo byateganywaga kuko uburaya budafatwaga nk’icyaha muri iki gitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Mukamwezi umwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi, avuga ko nibaramuka bakuyeho ibihano byahabwaga umuntu waciye inyuma y’uwo bashakanye ko bizongera ubusambanyi bigatuma ingo zirushaho gusenyuka.

Agira ati “Umugabo wanjye nk’ubu iyo namufataga nabivugaga Polisi ikamutwara bakamuhana yagaruka akaba yihaye agahenge nange nkagira umutekano. Ubuse nibabikuraho urumva hazacura iki, ubwo ni ukurushanwa nta bindi.”

Sindikubwabo Emmanuel we avuga ko nibakuraho ibi bihano hari byinshi bizaba bikemuye cyane ku ruhande rw’abantu bari basigaye babikora nk’ubucuruzi, aho umugore yagambana n’umugabo we akajyagusamabana n’undi mugabo hanyuma bakamumufatiraho bakamuca amafaranga kugira ngo batamujyana mu mategeko.

Murekatete Joselyne we asanga kuvugurura iri tegeko hagakurwaho n’ibihano byahabwaga uwafashwe aca inyuma uwo bashakanye ari byiza, kuko nubundi kumufunga sicyo cyatumaga abireka.

Umunyamategeko Dusabe Enock avuga ko icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’ingingo ya 244 y’itegeko ngenga rigenga amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, rivuga ko ubusambanyi ari imibonano mpuzabitsina ikozwe n’umuntu uwo ari we wese uyikoranye n’undi muntu aciye inyuma uwo bashakanye.

Ati “NJyewe numva ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko haba habayeho kwica amasezerano hagati y’abashakanye.”

Abafatiwe muri iki cyaha avuga ko bahanishwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.

Iki gitabo nikimara kurangira kuri uru rwego kizashyikirizwa inama y’abakomiseri nayo nikemeza kizashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri nabo bakemeze nk’umushinga w’itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndumunye Shuri Mwi Shuriri Kuru Rya Ines- Ruhengeri Gusa Birababaje Kubona Abakagombye Gucyaha Nogutanga Urugerorwiza Aribo Bashyigikira Ikibi. Nkumuntu Uvugako Guca Inyuma Uwo Mwashakanye Ataricyaha Nibura Abayatekereje Kungarukazabyo? Nukuri Ntabwo Abanyamategeko Bacubaribakwiriye Kugendera Kwirari Bafite Namaranga Mutima Ngo Bangize Umuco Nya Rwanda. Birababaje,biteye Isoni Na Gahinda.

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

ahaho ndabona ingo zigiye gusenyuka kuko ntawuzongera kugeza ikibazo cye murukiko.ibirego bibaye bike mu nkiko, abari baboshywe nabo barabohowe .

NTAWERA OSWARD yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Icyaba cyiza kurushaho kandi tukubaha namategeko y’IMANA ni uko bakwemeza itegeko ryo kurongora abarenze umwe noneho uhubwo bagakaza ibihano kubasambanyi

Hakizimana muhamedi yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka