Nta kintu gikorerwa mu Rwanda Leta izongera gutumiza mu mahanga

Leta y’u Rwanda ngo yafashe icyemezo cyo kutazongera kugurira hanze ibikoresho bikenerwa kandi hari ibikorerwa mu Rwanda bisa na byo.

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Werurwe 2016, aho bavugaga ku myanzuro yavuye mu mwiherero ngarukamwaka w’abayobozi wa 13, wabaye kuva ku italiki ya 12 kugeza ku ya 14 Werurwe 2016.

Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ni we wari uyoboye iki kiganiro.
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ni we wari uyoboye iki kiganiro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, akaba yagarutse ku bijyanye no guteza imbere ibikorwa n’Abanyarwanda cyane ko uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire guteza imbere iby’iwacu”.

Minisitiri Kanimba yavuze ko hari ibikoresho Leta itazongera kugurira hanze kuko mu Rwanda bihakorerwa.

Yagize ati “Hari icyemezo cyafashwe cy’uko inzego za Leta zose zikeneye ibikoresho byo mu biro zizajya zibigurira mu nganda zo mu Rwanda no mu banyabukorikori bacu kuko na bo babikora neza”.

Bamwe mu bayobozi basobanura ibikubiye mu myanzuro y'umwiherero wa 13 w'abayobozi.
Bamwe mu bayobozi basobanura ibikubiye mu myanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi.

Akomeza avuga ko akenshi inganda zo mu Rwanda zitaragira umuco wo kwamamaza ibyo zikora, kikaba ngo ari ikibazo kimwe gishobora gutuma bititabirwa n’abaguzi banyuranye ari yo mpamvu ngo bagiye kubakangurira kwimenyekanisha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagarutse kuri gahunda zihari zo guteza imbere iby’iwacu bityo bikajya bibona isoko nta kubyinuba.

Yagize ati “Hari gahunda yo guteza imbere inganda ziri mu Rwanda, zifashwa kubona ubushobozi n’amahugurwa, mu rwego rwo kwihaza kugira ngo tubashe kugabanya ibitumizwa mu mahanga bidutwara amadovize cyane ko hari zimwe zifite ubushobozi bwo gutunganya byinshi kandi byiza”.

Abanyakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi.
Abanyakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi.

Yavuze ko ibigiye kwitabwaho kurusha ibindi ari ibijyanye n’imyambaro n’ibikorwa mu mpu, mu rwego rwo kugabanya icuruzwa ry’imyenda yambawe izwi ku izina rya "caguwa", ngo bigakorwa buhoro buhoro kugeza icitse burundu.

Uyu mwiherero warangiye ugeze ku myanzuro 14 yiganjemo ijyanye n’ibyafasha Leta y’u Rwanda kugira ngo igere kuri gahunda z’iterambere yihaye zirimo Icyerekezo 2020 na Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntimukiyemere!None mu Burayi ho ubwabo ko hari ayo masoko ya caguwa uguramo imyenda yambawe n abandi?None ngo mu Rwanda niho bashaka kubica?

mm yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Mureke caguwa kuko ifasha abaciye bugufi mu mufuka kurimba no gusirimuka

KAGANGA yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Oya se namwe mureke gushyigikira CAGUWA. Caguwa buriya kuyigura ni amaburakindi. Jye nigireye ahantu mu burayi bakusanyiriza iyo myenda yambawe. Buri muturage wo muriibyo bihugu byakize, iyo arambiwe cyangwa ashajishije umwenda arawumesa, akawupfunyika mu gasashe, maze akawuzana mu ikusanyirizo ku buntu. Maze abakozi batandukanye bagakora akazi ko kuvangura iyo myenda. Iteye kimwe bakayipfunyika ukwayo. Barangiza bakayifunga mu maboro boresheje imashini za bugenewe; maze bakohereza iwacu mu bihugu by’Afrika. Iyo ubirebye ubona harimo agasuzuguro gakabije. Nawe uzarebe iyo ufashe umwenda wawe ushaje ukawukuburira umukene, umuvandimwe wawe utishoboye, ntawe bihesha agaciro. Tutibagiwe ko hari ni indwara byatuzanira. None ngo LETA irahohotera abakene. Ahubwo wavuga ngo nihageho gahunda z’iterambere zigamije guha akazi abanyarwanda maze bagire ubushobozi bwo kwigurira iyo myenda n’izo nkweto zo mu nganda. None se UTEXRWA ntituyigurira. SODEPAR se ikiriho ntitwayiguriraga ibyo mu mpu? Muri ETHIOPIYA bazi gukora ibintu byo mu mpu cyane: ibikapu, amasakoshi, amakote, imikandara, inkweto n’ibindi..... Muzabaze, nibo babyigurira, ariko bagasagurira n’andi masoko. TUREKE KWISUZUGURA. Kandi ndemeza ko imyenda yaduka mu RWANDA , ntabwo habanje CAGUWA. Caguwa yaje nyuma cyane. None se nibwo abanyarwanda bari bakize. Simbizi. Gusa igihe kirageze ngo duhindure imyumvire.

GGG yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Njye numva badakwiye guca caguwa...,ahubwo nibihutire guteza imbere inganda zikora bene izo products zazaga ari caguwa, uwajyaga kugura caguwa nabona ibishya yashakaga kandi bigura nk’uko yifite caguwa zizivanaho kubera ko zizabura abaguzi,naho ubundi mwaba mubangimiye uburenganzira bwa bamwe nakwita ko batifite,bajya muri caguwa, akabona akenda ke n’ak’umwana ku mafaranga ijana cg 200, kubera ko ari bwo bushobozi yari afite...;ikindi nabakubwira ni uko hari ibya caguwa usanga ari byiza kuruta ibishya...nabaha urugero rw’inkweto.

Mbonabihita Sango Robert yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

yayayayyy ariko abakene baravumwe koko ibintu byose biza bibagonga bibaryamira ngo nta caguwa nkaho bahereye ku ma costume ibitenge bihenze inkweto za timberland,chongo n izindi nkweto zihenze batumiza imahanga???dore ko ari byo binahenze.
ese ubu twese uzajya twambara mangazin??? zihenda kubi zite? Abakene ntawe ubitayeho ku isi

ALICE yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Guca caguwa ntabwo ari ikibazo inama y’umushyikirano yatindaho. Aba bayobozi ntabwo bazi caguwa icyo aricyo. Nta n’ubwo bazigera bajya muri iryo soko. Naho umuturage aragenda akagura agapira ko gusohokana ku cyumweru ku mafaranga 100. Ni uruhe ruganda ruzasimbura uwo mwenda yenda bawutangira 150.
Hari ikibazo cyo kugira politique sociale kuko système iriho ni capitaliste sauvage. Abakize barushako gukira, abakene bakarushaho gukena...

Murengea yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka