Nk’umuyobozi ntekereza ku byo nzasigira uzankurikira kurusha gusimburwa gusa- Kagame

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ibyo umuyobozi nyawe yakora kugirango igihugu gikomeze kugira ibihe byiza no kugira imiyoborere ihamye mu gihe yaba amaze gusimburwa, Perezida Kagame yavuze ko ikimushishikaje ari uguharanira gusiga ibikorwa by’indashyikirwa kurusha gusimburwa gusa, kugira ngo abamusimbuye batazubakira ku busa.

Ikibazo cyabajijwe n’umwarimu muri Kaminuza ya Oxford muri Amerika, akibaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa Kenya wungirije, William Ruto, mu nama ya Banki nyafuruika itsura amajyambere (BAD), iteraniye i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014.

“Ni ngombwa gutekerereza ku byo umuntu yaba asigiye uzamusimbura kurusha gusa gusimburwa; gusimburwa nibyo, ariko abantu barabipfobeje babyita kurangira gusa (k’ubuyobozi) kabone n’ubwo umuntu yaba ntacyo yakoze, ngo apfa kuba gusa asimbuwe,…jye ntekereza kubyo nsize igihe umusimbura azaba aje”, nk’uko Perezida Kagame yatangarije abari mu nama.

Perezida Kagame ari mu batanze ikiganiro ku miyoborere.
Perezida Kagame ari mu batanze ikiganiro ku miyoborere.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari indi mpamvu ituma ibibazo by’imiyoborere mibi muri Afurika bitarangira, ku buryo ngo hari aho abayobozi bagiye basimburana bose bakavaho ntacyo bakoze, bigatuma imibereho y’abaturage ikomeza kuba mibi.

Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko ari igihugu ngo cyanyuze mu bihe bibi cyane, ariko nanone kikaba urugero rwiza rw’igihugu gitera imbere. Ati: “Birababaje kubona umuntu utagira n’ihene mu rugo iwe, yemera kwitwa “Hutu Power (Hutu y’imbaraga)”, nyamara umuyobozi wamushutse ngo yice umuturanyi we nta kintu na kimwe abuze.

“Iyo niyo miyoborere u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize”, nk’uko Perezida wa Repubulika yavuze ko umuyobozi mwiza ngo atagomba kuba ameze atyo, ahubwo ari uharanira guteza imbere abo ayobora.

Mo Ibrahim, Mme Nkosazana Dlamini Zuma, Perezida Kagame na Olusegun Obasanjo.
Mo Ibrahim, Mme Nkosazana Dlamini Zuma, Perezida Kagame na Olusegun Obasanjo.

Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bantu bakomeye ku isi nka Mo Ibrahim ufite umuryango mpuzamahanga uteza imbere imiyoborere, Mme Nkosazana Dlamini Zuma uyobora Afurika yunze ubumwe; William Ruto, Perezida wa Kenya wungirije, uwahoze ayobora Nigeria Olusegun Obasanjo; bunganiwe na Tabo Mbeki na Benjamin Mkapa, bahoze bayobora Afurika y’epfo na Tanzania.

Kubwa Mme Dlamini Zuma, umuyobozi mwiza ngo ni uwubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore, agateza imbere ikoranabuhanga kandi akita ku mibanire myiza no gushyira hamwe kw’Abanyafurika.

Mme Nkosazana Zuma wemeranywa na Mo Ibrahim agira ati: “Tuzagera he mu gihe aba enjeniyeri barangiza kwiga Afurika yose itanga buri mwaka batarenga ibihumbi 100, mu gihe u Bushinwa nk’igihugu kimwe gusa, bwo busohora abagera ku bihumbi 700 buri mwaka”.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yungamo ko umuyobozi mwiza ari uha agaciro ibihuza abantu aho kugaha ibibatandukanya; akaba yashimye ishyirwaho ry’umuhanda wa gari ya moshi uva ku cyambu cya Mombasa ukaza mu Rwanda, muri Uganda no muri Sudani y’epfo; aho ngo imipaka yahindutse ibiraro aho kuba za bariyeri.

Tabo Mbeki asaba ko habaho gushaka abayobozi bashoboye kurwanya ruswa n’akarengane, ubukene n’intambara, hamwe no guharanira guteza imbere ibyiciro by’abaturage byasigaye inyuma nk’abagore; naho Benjamin Mkapa agatanga igitekerezo cy’uko abayobozi nyabo bakwiye kubyaza iterambere ubudasa bw’abantu, aho kububyaza intambara.

Benjamin Mkapa, Donald Kaberuka na Tabo Mbeki bari mu bitabiriye ibiganiro ku miyoborere, mu nama ya BAD.
Benjamin Mkapa, Donald Kaberuka na Tabo Mbeki bari mu bitabiriye ibiganiro ku miyoborere, mu nama ya BAD.

BAD yateranyirije hamwe impuguke mu miyoborere, mu by’ubukungu n’amajyambere, mu rwego rwo gutegura ibizagenderwaho mu guteza imbere Afurika mu myaka 50 izaza. Mu nsanganyamatsiko harimo kwibaza uburyo uyu mugabane ugomba kuzaba umeze muri icyo gihe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka