Nimumara kwemerera Perezida Kagame manda zitagira umubare, abazakurikiraho ntimubemerere bizagenda bite?-Senateri Tito Rutaremara

Abaturage benshi barimo gusaba ko Umukuru w’Igihugu yajya agira manda y’imyaka irindwi bakagena n’umubare, ariko bikaba urujijo aho basaba ko Perezida Kagame ari we wenyine wayobora kugeza igihe ubwe azemera ko atagishoboye. Abahanga barimo abadepite n’abasenateri babona byateza ikibazo, bakajya inama yo gushyiraho manda zifunguye kuri buri muperezida wese.

Kuva ku wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015, aho abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiriye kubaza abaturage hirya no hino mu gihugu, uburyo ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa, benshi bagiye basaba ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahabwa kuyobora kugeza igihe ashakiye. Bamushimira kubanisha neza Abanyarwanda n’iterambere yabagejejeho.

Senateri Tito Rutaremara, ubwo yakiraga ibitekerezo by'abaturage mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Senateri Tito Rutaremara, ubwo yakiraga ibitekerezo by’abaturage mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Senateri Tito Rutaremara ni we wabajije abo mu Murenge wa Gisozi, ubwo we n’itsinda ayoboye bari babasuye ku wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015 ati ”Nimumara kwemerera Perezida Kagame manda zitagira umubare, abazakurikiraho ntimubemerere bizagenda bite?”
Dr Karambizi Venuste, umwarimu muri Kaminuza, ari mu basubije ko bitabaho kwandika izina ry’umuntu mu Itegeko Nshinga ngo ni we uhawe umwihariko (ubwo yashakaga kuvuga Perezida Paul Kagame); akaba yarasabye ko Umukuru w’Igihugu wese yahabwa manda y’imyaka irindwi, igomba kumwongererwa igihe cyose bakimukeneye.

Uwitwa Maniriho Alexis, na we yamwunganiye avuga ko Itegeko Nshinga ritagomba guhora rihindagurwa (abantu bagahora mu matora ya Referandumu), uko buri Perezida agiyeho. Ati ”Ntabwo ari umukino”.

Senateri Tito Rutaremara yabasobanuriye ko henshi mu bihugu by’Uburayi, manda z’umukuru w’igihugu nta mubare zigira; bikaba ari na ko bishobora kugenda mu Rwanda mu gihe byaba bidakunda ko baha umwihariko Perezida Kagame wenyine.

Ubwiganze bw’ibitekerezo buraganisha kuri manda zitagira umubare, zizajya zihabwa Umukuru w’igihugu.

Ubwo bwiganze ngo ni bwo buzashingirwaho mu matora ya Referandumu, nk’uko Depite Mutimura Zeno yabitangarije mu Murenge wa Gatsata, aho we n’itsinda ayoboye bari bari kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2015.

Yongeraho ati ”Ubwiganze bw’ibitekerezo ni bwo buzandikwa nk’amategeko, kandi ni bwo buzashingirwaho mu matora ya kamarampaka (Referandumu)”.

Ntabwo igihe aya matora ya kamarampaka azabera kiragenwa, icyakora akaba ashobora kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, nk’uko hari abadepite babyifuje mu Nteko rusange yabo yateranye isuzuma ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3.7, bifuje ko ingingo y’101 ikumira Perezida Kagame yahindurwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tito Tureke Twitorere Umusaza di Undi Uzajyaho Poul Amaze Gusaza Akatuyobora Nabi Tuzamwikuriraho Nkabaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

ESE bamuretse akiyoborera ko ntacyo adutwaye

kabibi yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

mwiriwe njyewe uko mbibona harimo ikibazo gikomeye mubihe biri imbere urabona uko dutangiye kugena intego zo mugihe gito (setting short time goal) kandi iyo tugeze kuru urwo rugero tuba dutangiye kugira ikibazo mu mitwe yacu kuko ntago tuba tugifite control of ourselves ahubwo haba hari indi imbaraga (power) iba iri kudukorermo iyo tutagize amakenga nyino nibwo usanga nyine nyuma yigihe gito dutangiye kuvugango iyo mbimenya.
iyo dukuyeyo mandat za prezida, ubundi tuba turi kuvuga ngo nihagira undi mu perezida utari kagame uza kubutegetsi akatuyobora kugeza igihe tumwanze ntago bizoroha kugirango tumwivane imbere cyane ko itegeko nshinga rizaba ribimwemerera, ahubwo azajya akoresha imbaraga zose zishoboka yakwiba amatora, yakwica abamurwanyije kugirango atsinde byose azaba yemerewe kubikora; guhindura NEC uko yishakiye kugirango atorwe azaba afite uburenganzira icyo nicyo rero uyu munsi buriya turi guhitamo tugena intego zo mu gihe gito.
ubundi kugena intego zo mu gihe kirekire bidusaba kureba kure tukava kureba inda zacu ahubwo tugateganyiriza abana bacu, tukareka kureba y’amata depite avuga atugaragara mu maso nkuko rwose pe bimugaragaraho ko ayanywa mu bwinshi; ahubwo akibaza ese aya mata ndi kunywa uyu munsi aho siyo azatuma nibagirwa kujya gucira ubwatsi inka zikicwa n’inzara noneho zigashiraho abana bacu bakirwa n’abwaki.
think big means setting long term goals.

Critics yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka