Ngororero: Uyu mwaka uzasiga abarokotse Jenoside batuye heza
Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bafite icyizere ko mu mu kwezi kwa 7/2016 bazaba batuye heza.
Bamwe muri aba batuye mu mirenge ya Gatumba na Ndaro mu mazu yangiritse cyane kandi ashaje. Nk’uko bivugwa na Mudahogora Violette umukozi w’Akarere ufite gukurikirana imibereho y’abacitse Ku icumu mu nshingano ze, amazu yangiritse bikabije azubakwa bundi bushya naho afite ibibazo byoroheje asanwe.
Mudahogora ati “hari abatuye mu mazu yangiritse cyane ku buryo ubona bitajyanye n’icyerekezo cy’Abanyarwanda bafite icyizere. Amwe azasanwa naho ayandi yubakwe bundi bushya ariko bature heza”.
Amazu yangiritse bikabije ari mu murenge wa Ndaro mu kagari ka Kabageshi. Imwe muri zo ni iya Nirere Chistine wishimiye ko ubuyobozi bw’Akarere bukora ibishoboka ngo imibereho ye na bagenzi be irusheho kuba myiza.
Ati “N’ubwo turi mu mazu ameze nabi, turabizi ko ubuyobozi bw’akarere bukora ibishoboka ngo twubakirwe. Turabizi ko hari abubakiwe mu mwaka ushize n’uwawubanjirije, natwe dufite icyizere ko bizatugeraho vuba”.
Aya mazu azubakwa n’inkeragutabara ku mafaranga akabakaba 74,000,000frw. Gusa hakaba hari imbogamizi yo kuhageza ibikoresho kuko umuhanda ujya aho mazu ari wangiritse bikomeye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndaro na Gatumba bwijeje ko bagiye gushyira ingufu mu isanwa ry’imihanda ku buryo bwihuse. Mu mazu yubakirwa abarokotse Jenoside batishoboye ubu hashyirwaho ibigega bifata amazi ndetse hakanashyirwamo amashanyarazi ku batuye aho ibikorwa Remezo byayo bamaze kugera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona nyuma y’imyaka 21ariho yubakiwe ari umucikacumu.