Ngororero: Umuganda usoza ukwezi wibanze ku gukora ifumbire y’ibirundo
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage gukoresha ifumbire no kubereka uko hakorwa ifumbire y’imborera ikozwe nk’ikirundo, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2015 mu Karere ka Ngororero wibanze cyane cyane ku gukora iyo fumbire hifashishijwe ababifitemo ubumenyi hamwe n’abaturage ubwabo.
Dusabimana Leonidas, Umwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ngororero akaba ari mu bafashije abaturage gukora ayo mafumbire hifashishijwe ibyatsi bitandukanye, avuga ko abaturage b’aka karere basabwa gukangukira gukoresha amafumbire kuko ubutaka bw’aka karere buyakeneye kubera ko busharira.
Iki gikorwa cyari cyaremejwe mu nama y’ubuhinzi yateguraga igihembwe cy’ihinga 2015 A, kugira ngo heswe umuhigo akarere kihaye mu gukoresha aya mafumbire, n’ubwo iki gikorwa cyahuriranye n’ibindi bikorwa byihutirwa mu mirenge itandukanye.
Mu karere hose hakozwe ibirundo by’ifumbire 214 mu mirenge 13 kandi iki gikorwa kikazakomeza.
N’ubwo hashyizwe ingufu mu gukora ifumbire y’ibirundo, aho umuganda wakorewe ku rwego rw’akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Matyazo hahanzwe umuhanda wa kilometer ebyiri.
Uyu muganda wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, abadepite batandukanye, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Inzego zishinzwe umutekano n’abandi.
Muri iki gihe, ibikorwa by’umuganda mu karere ka Ngororero biribanda ku kubakira abatishoboye, gutunganya ahazubakwa imidugudu y’icyitegererezo muri buri kagali, kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bwabyo n’ibindi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|