Ngororero: PAX PRESS yatumye abayobozi biyemeza imikoranire myiza n’itangazamakuru

Nyuma y’ikiganiro umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS wagiranye n’abayobozi batandukanye hamwe n’abakozi mu karere ka Ngororero, biyemeje gukorana neza n’itangazamakuru ndetse no guha amakuru abaturage ku bibakorerwa, nyuma yo gusanga ibyo bafataga nk’inzitizi atarizo.

Bimwe mu byo abayobozi bagaragaje nk’inzitizi muri icyo kiganiro cyabaye kuwa 23 Gicurasi 22014, ni uko basanzwe bazi ko abanyamakuru babereyeho kubajora no kuvuga ibitagenda gusa, aho babyita gukora inkuru za byacitse, ibi bigatuma abaturage bashobora kubona nabi abayobozi babo bityo bagahitamo kwirinda itangazamakuru.

Nyuma y’ikiganiro kirekire bahawe na Fred Muvunyi umuyobozi w’urwego rwigenzura (Rwanda Media Commission) ku mategeko arebana no kubona amakuru ndetse n’itegeko rigenga abanyamakuru, aba bayobozi biyemeje ko aribo bagiye kuba imbarutso mu gutanga amakuru nyuma yo kubona akamaro bibafitiye.

Abayobozi mu karere ka Ngororero bakurikiranye ikiganiro bagejejweho na PAX PRESS ku mikorere y'itangazamakuru.
Abayobozi mu karere ka Ngororero bakurikiranye ikiganiro bagejejweho na PAX PRESS ku mikorere y’itangazamakuru.

Mu bitekerezo aba bayobozi batanze ariko, nabo bikomye itangazamakuru kuko hari aho ngo abanyamakuru bamwe barengera bakavuga cyangwa bakandika ibintu bihabanye n’ukuri, kubera icyo bise ubunebwe mu gutara inkuru, ubuswa cyangwa gushaka guharabika abandi maze basaba ko bene abo bahabwa amahugurwa.

Ku birebana no kuba abanyamakuru bakunda kwandika ibitagenda kurusha ibyiza, aba bayobozi basobanuriwe ko itangazamakuru rigamije kugaragaza ibyiza ariko no gushyira ahagaragara ibitagenda ngo bikosorwe, icyo gihe umunyamakuru akaba ataba yibasiye umuyobozi runaka.

Ku birebana n’ingeso mbi yo guha abanyamakuru amafaranga cyangwa ibihembo ngo bakore inkuru, Twizeyimana Albert Bodouin, Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS yabwiye aba bayobozi ko ari amakosa akomeye ndetse iyo ari ruswa, kuko bituma umunyamakuru adakora inkuru ye mu bwigenge bwe ahubwo agakoreshwa n’amarangamutima.

Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS, Twizeyimana Albert Bodouin, asobanurira abayobozi mu karere ka Ngororero amategeko arebana n'itangazamakuru.
Umuhuzabikorwa wa PAX PRESS, Twizeyimana Albert Bodouin, asobanurira abayobozi mu karere ka Ngororero amategeko arebana n’itangazamakuru.

Yongeraho kandi ko ibi bihombya ibitangazamakuru abo banyamakuru bakorera kuko aribyo biba bikwiye guhabwa amafaranga, ndetse bikanatera abanyamakuru kudakorana ubushake akazi kabo igihe batahawe ikiguzi.

Uwihoreye Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba witabiriye icyo kiganiro ahamya ko yasobanukiwe n’uburyo amakuru atangwa akaba yafashe ingamba ko azajya atangaza makuru yose afite nk’umuyobozi, ndetse we ubwe akihamagarira abanyamakuru kandi akanabigenza atyo mu guha amakuru abaturage ayobora.

Abari muri iki kiganiro, bemeranyijwe ko mu kwesa imihigo y’uturere, utwamaze kumenya ibyiza byo gukorana n’itangazamakuru aritwo dukunze kuza ku isonga kuko abayobozi baba baramenyeshejwe ibyavuye mu baturage bikwiye gukosorwa bakabishyira mo imbaraga aho guhora bashimagizwa n’abanyamakuru.

Fred Muvunyi ukuriye urwego rw'itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission).
Fred Muvunyi ukuriye urwego rw’itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission).

Abayobozi kandi basobanuriwe inzira inyurwamo mu gukosora, kuzuza, gusubiza cyangwa kubeshyuza iyo hari ibyo batishimiye ku nkuru yakozwe, aha bamwe bakaba bari basanganywe imyitwarire yo kujyana ikirego kuri polisi.

Nyuma y’iki kiganiro, abanyamakuru ba PAX PRESS bazagaruka mu murenge wa Gatumba kuganira n’abaturage ku birebana no kubona amakuru (access to information), no kuganirizwa ku burenganzira bwabo n’uruhare mu gutanga amakuru mu mahoro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka