Ngoma:Umurobyi urwaje indwara z’imirire mibi yirukanwa muri koperative

Koperative y’Abarobyi bo mu Kiyaga cya Sake (COPEDUSA) nyuma yo gushyiraho itegeko ryo kwirukana ugaragaweho kurwaza indwara z’imirire mibi,bavuga ko byahinduye byinshi.

Mu gihe cy’umwaka umwe urenga iki cyemezo gitangiye kubahirizwa, muri iyi koperative abarobyi bagera kuri batandatu bamaze kwirukanwa muri iyi koperative ikorera mu murenge wa Sake Akarere ka Ngoma.

Nta murobyi ukigurisha amafi yarobye yose ngo atahane ubusa
Nta murobyi ukigurisha amafi yarobye yose ngo atahane ubusa

Amafi ni kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri, afasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Abenshi muri abo barobyi ngo bararobaga bakagurisha yose bakayanywera.

Nshimiyimana Etienne, umwe mu banyamuryango ba COPEDUSA, avuga ko nyuma yo gushyiraho iri tegeko ibintu bimeze neza kuko ntawe ukirwaza Bwaki iwe.

Agira ati "Mbere hari abarwazaga Bwaki kubera ubusinzi no kutagira icyo bajyana iwabo mu byo barobye. Ubu ntawazigurisha zose kuko uramutse udashyiriye abana mu rugo ejo bakarwara Bwaki bahita bakwirukana.”

Bamwe mu birukanwe kubera iki kibazo ngo hari abasabye imbabazi barazihabwa none ngo barikosoye.

Habanabakize Thomas, Umuyobozi wa KOPEDUSA, avuga ko iki cyemezo cyagize akamaro kanini muri koperative ndetse no mu ngo zabo kuko wasangaga abarobyi ari bo bazaga imbere mu kurwaza indwara z’imirire mibi kandi ari bo baroba amafi akungahaye ku ntungamubiri.

Yagize ati ’Iki cyemezo cyaziye igihe kuko nyuma yo kugifata ubu n’uwaba yagurisha akibagirwa umuryango we atinya guhanwa. Dusaba ko byibuze buri muntu agurisha agasigarana ikilo cyo kujyana iwe. Byahinduye imyumvire ya bamwe ubu ingo zacu zihagaze neza.”

Mukayiranga Gloriose,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, avuga ko umurenge ayobora ufite amahirwe yo kuba wera cyane ndetse ukanagira ibiyaga, bityo akaba nta mpamvu abona yatuma hagaragara abarwaza imirire mibi uretse imyumvire mike.

Agira ati "Turi kuganira n’abo barobyi ngo bajye baroba bagurishe ariko ntibacure urugo, kuko byaba bibabaje cyane usanze umuntu arobye amafi yose akayagurisha yarangiza akarwaza Bwaki.Turi kugerageza kwigisha kugira ngo abantu bahindure imyumvire duhora tubibibutsa.”

KOPEDUSA ifite abanyamuryango 74. Irimo indi koperative y’abakomoka mu murenge baturanye wa Jarama batarabona ubuzima gatozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka