Ngoma: Kwigisha imodoka ari umukobwa byatinyuye benshi kuyiga

Mukabalisa Frolence,nyuma yo gutangira kwigishiriza imodoka mu mujyi wa Kibungo Akarere ka Ngoma byatumye abagore n’abakobwa bitabira kwiga ibinyabiziga ku bwinshi.

Mukabalisa yishimira ko uretse abagore bamugana ari benshi,n’abagabo bakunda kwigishwa na we kubera ubushobozi bamubonamo kuko atsindisha cyane abo yigishije.

Abagabo nabo ngo bakunda uburyo abigisha
Abagabo nabo ngo bakunda uburyo abigisha

Uyu mukobwa w’imyaka hafi 40, afite uruhusa rwo gutwara ruriho ibyiciro bitatu,B,C,D. Amaze imyaka irindwi yigisha gutwara ubu ari gukorera muri “United Driving school” ishami rya Ngoma ari naho akomoka.

Abagana uyu mukobwa bemeza ko abigisha neza kandi bagatsinda ndetse bakanavuga ko ataraza abagore n’abakobwa basaga n’abari baracitse ku kibuga, ariko nyuma yo kuza ngo bigiriye icyizere na bo biyumvamo ubushobozi.

Umwe mu bigishwa n’uyu mukobwa utifuje ko amazina ye avugwa yagize ati”Abasha kwigisha neza ugafata kuko nk’ubu maze ibyumweru bibiri ubu mazekumenya byinshi numva ahubwo n’ikizamini najyamo nkatsinda. Na mama niwe wamwigishije aratsinda, mbese uyu mukobwa amaze kubaka izina hano.”

Mukabalisa avuga ko nyuma yo gutangira kwigisha abamugana baje ari benshi cyane cyane abagore, ariko n’abagabo ngo bakunda kwigishwa nawe.

Yagize ati” Nasanze abagore biga ari bake ariko ubu baje ku bwinshi,ubu benshi bamaze kuzibona nta mugore ukitinya babonye ko nabo bashoboye.Ubu kuba uri umugore mutunze imodoka utayizi ino aha ni ipfunwe mu gihe mbere wasangaga bose ntawe uyizi.”

Abo yigishije bose ngo baratsnda neza kubera ubuhanga n'impano afite yo kwigisha-1
Abo yigishije bose ngo baratsnda neza kubera ubuhanga n’impano afite yo kwigisha-1

Abigishwa n’uyu mukobwa bavuga ko batsinda igihe bageze mu bizamini, mu bizamini biheruka, Mukabalisa avuga ko mu bantu 11 yigishije bagiye mu kizamini hatsinzwe umwe gusa abandi bose baratsinda babona impushya za burundu.

Nyuma yo kubona uruhusa rwo gutwara ibinyabiziga, Mukabalisa yatangiye kwigisha abandi n’ubwo nta shuri ryigisha gutwara ibinyabiziga yakoreragamo. Yatangiye kwigishiriza mu ishuri ryemewe mu mwaka wa 2013 muri United Driving School.

Uyu mukobwa avuga ko nta wakagombye kwisuzugura kuko umugore ashoboye kandi ko akazi kose kinjiza amafaranga nta wakazaririye mu kugakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uyu niwe dukeneye arashoboye gusa ndashaka ni meroye ya fone

hategekimana damien yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Nakomeze yese imihigo mu bari nanjye ndamwemera twararerangwe kuva kera aharanira kwigira no gufasha abandi yrrekanako numwana w’Umukobwa cyangwa umugore bashoboye nakomereze aho

Hategekimana Doatien yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Nakomeze yese imihigo mu bari nanjye ndamwemera twararerangwe kuva kera aharanira kwigira no gufasha abandi yrrekanako numwana w’Umukobwa cyangwa umugore bashoboye nakomereze aho

Hategekimana Doatien yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Nibyo rwose uwo mukobwa arashoboye kwigisha gutwara ibinyabiziga ! dore ko atari nibyo gusa no gucuranga nabyo ntiwakurikira muri ADEPR Kibungo ville niwe ubacurangira rwose.

Revocat NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

uyu ni uurgero rwiza nabandi batinyuke bamurebereho

flora yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka