Ngoma: Ingengo y’imari y’akarere ivuguruye yagabanutseho hafi miliyoni 150

Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka 2014-2015 yagabanutseho miliyoni 147 ibihumbi 230 n’amafaranga 623 nyuma yo kuvugururwa.

Ubusanzwe ingengo y’imari yari iteganijwe gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’aka karere yari miliyari 11 miliyoni 547 ibihumbi 328 n’amafaranga 734, mu gihe ivuguruye yageze kuri miliyari 11 miliyoni 339 ibihumbi 598 n’amafaranga 111.

Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma w’agateganyo, Bernard Banamwana, yasobanuye ko igikorwa cyo kuvugurura ingengo y’imari gisanzwe kandi ko mu kuvugurura amafaranga ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’uko amafaranga abafatanyabikorwa b’akarere cyangwa Leta bateganije batayatanze cyangwa hiyongereyemo abandi.

Yagize ati “Ingengo y’imari biba ari uguteganya amafaranga ashobora kuzaboneka kugira ngo hakorwe ibikorwa runaka. Impamvu hateganywa kuyivugurura ni uko uko wateganije ibintu atari ko bigenda 100%. Bishobora guhinduka bizamuka kimwe n’uko byahinduka bimanuka”.

Inama njyanama y'Akarere ka Ngoma yemeza ko nta gikorwa cy'inyungu rusange ku baturage kitazakorwa ngo ni uko ingengo y'imari yagabanutse.
Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma yemeza ko nta gikorwa cy’inyungu rusange ku baturage kitazakorwa ngo ni uko ingengo y’imari yagabanutse.

Nyuma y’itorwa ry’iyi ngengo y’imari bamwe mu baturage bishimiye ko bari batekerejweho mu kwegerezwa amazi, guhabwa umuhanda ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere. Bamwe mu baturage bavuga ko iri gabanuka ry’ingengo y’imari ribateye impungenge ko ibi bikorwa bitagikozwe kuko amafaranga yagabanutse.

Nyamara perezida w’agateganyo w’Inama njyanama y’Akarere ka Ngoma, arizeza abaturage ko nta mushinga n’umwe w’iterambere ry’abaturage batuye aka karere wari wateganijwe mbere uzakurwamo.

Yagize ati “Ndamara abaturage impungenge nka perezida w’agateganyo w’inama njyanama y’akarere ko nta gikorwa cyari giteganijwe bari bazi ko kizakorwa kizahagarara kubera ko ingengo y’imari hari icyahindutse. Nta mpungenge bagomba kugira kuko ayagabanutseho atageze no kuri 1%”.

Hamwe mu hagaragajwe ko hagabanijweho ku ngengo y’imari yari isanzwe harimo inyubako ya hoteli y’akarere agera kuri miliyoni 18, ibijyanye n’uburezi miliyoni 68 n’ahandi kugera kuri miliyoni 147 zirengaho.

Kazimiri Juvens yarahiriye guhagararira PSF mu nama njyanama y'Akarere ka Ngoma.
Kazimiri Juvens yarahiriye guhagararira PSF mu nama njyanama y’Akarere ka Ngoma.

Ibikorwa biteganijwe gukorwa harimo kwegereza amazi abaturage, kubaka imihanda, kubaka hotel, imishahara y’abakozi iziharira miliyari eshatu n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’akarere.

Ingengo y’imari ivuruye y’uyu mwaka wa 2014-2015 igabanutse mu gihe mu ivugururwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2013-2014 hiyongereyeho amafaranga hafi miliyari imwe y’u Rwanda.

Bimwe mu byatuma ingengo y’imari y’akarere cyangwa ibindi bigo bya leta igabanuka harimo kuba imisoro yari iteganijwe kwinjira yagabanuka, amafaranga yari ateganijwe kuboneka ntaboneke cyangwa abafatanyabikorwa n’abaterankunga igihe badatanze amafaranga kandi bari bayemeye.

Muri iyi nama njyanama kandi umujyanama mushya uherutse gutorwa na PSF (urugaga rw’abikorera mu karere) yarahiye ku mugaragaro guhagararira abikorera mu nama njyanama y’akarere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka