Ngoma: Barasabwa kubaka amagorofa ngo hirindwe ikibazo cy’abatuye umujyi bazikuba gatandatu mu myaka 10

Abahanga mu miturire baraburira Akarere ka Ngoma gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, kugira ngo bakumire ibibazo by’ubutaka buke byaturuka mu kuba abantu bakomeza gutura banyanyagiza amazu nk’uko bikorwa ubu.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko abatuye umugi wa Ngoma,bagera mu baturage ibihumbi 34,kandi bazikuba gatandatu mu myaka 10 bahagera ku bihumbi 200.

Mu gutinyura abikorera batinyaga kubaka amataje Kibungo ngo bahomba akarere kabahaye urugero kubaka Hotel y'inyenyeri eshatu.
Mu gutinyura abikorera batinyaga kubaka amataje Kibungo ngo bahomba akarere kabahaye urugero kubaka Hotel y’inyenyeri eshatu.

Mu rwego rwo gukumira ko ubu bwiyongere bwazateza ikibazo cyo kubura aho gutura,igishushanyo mbonera cy’umugi wa Ngoma,cyejwe muri uku kwa mbere 2015 gisaba abahatuye kubaka amazu ageretse cyangwa uburyo bwo guhuza amazu menshi mu kibanza kimwe.

Intumwa y’ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda housing Athority) asobanura ibyiki gishushanyo mbonera wabonaga cyakanze abatuye uyu mugi bibaza ko batazabona ubushobozi bwo kubaka aya mazu,yababwiye ko ingamba zo kubaka abantu bajya hejuru no kwirinda gutura mu butaka bunini wenyine aribyo byatuma uyu mugi utera imbere ukanaba mwiza.

Yagize ati "Utekerze nawe niba mu myaka 10 gusa abatuye uyu mugi bazaba bikubye gatandatu,unareba uko ubutaka bw’uyu mugi bungana mutekereze aho bazaba batuye nidukomeza kwiturira nkuko dutuye ubungubu.”

Abatuye akarere ka Ngoma nyuma yo kubona impamvu y’icyo gishushanyo mbonera kigamije kugira neza umugi wabo ndetse kinakemura bimwe mu bibazo,bagaragaje ubushobozi buke mu kuba bakubaka ayo mazu akenewe maze abagirwa inama yo kwishyira hamwe bakaba bakubaka amazu manini yo guturamo abenshi bazi ku izina rya Aprtement.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice,we avuga ko imyumvire y’abatuye Akarere ka Ngoma igenda ihinduka kandi ko yizeye ko hamwe n’urugero akarere katanze kubaka hoteli y’amataje,n’abandi bazareberaho ntihagire uwongera kubaka inzu itageretse.

Yagize ati "Abatuye aka karere turi kubegera tukaganira kandi barumva ndetse byaranatangiye kuko aka karere kamaze igihe kinini nta etaje ihagaragara ariko kugera ubu ziri kugenda zubakwa kandi n’abantu kugiti cyabo. Kandi hari n’uburyo bw’abashoramari bakaza bakubaka.”

Kugera ubu umujyi w’Akarere ka Ngoma ugaragaramo impinduka ugereranije no mu myaka yashize kuko uyu mugi ugenda ugaragaramo impinduka mu myubakire yaba kubaka amataje ndetse no kubaka amazu agendanye n’igihe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uretse na ngoma mwibuke ko dufite igihugu gito bityo umwanzuro ukaba ari ukuba tujya hejuru kugira ngo tubone naho guhinga

rwemera yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

twishimiye kutwibu pee natwe iwacu hatele imbere

rusa yanditse ku itariki ya: 7-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka