Ngoma:Abirukanwe muri Tanzania bafite inzozi ko Kagame nakomeza kuyobora bazatera imbere

Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzania mu 2013 bakaza nta na kimwe bafite bagatuzwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubuyobozi bwiza n’umutekano bafite bakesha Perezida Kagame bibaha icyizere ko nakomeza kuyobora bazagura amamodoka bakiteza imbere vuba.

Aba banyarwanda bavuga ko bafashe iya mbere mu gusaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko ari we bizeye ko yakwihutisha iterambere.

Aba babyeyi ngo barashaka kuzabyinira Perezida Kagame yabasuye iwabo Mugesera bakamwereka uko bamwishimiye.
Aba babyeyi ngo barashaka kuzabyinira Perezida Kagame yabasuye iwabo Mugesera bakamwereka uko bamwishimiye.

Rusahira Venant, umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania ahitwa Karagwe agatuzwa mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, ubwo abadepite babasuraga ngo babahe ibitekerezo ku buryo ingingo y’101 yavugururwa, yagize ati “Iyo ndeba hirya no hino nkareba uburyo amajyambere yiyongera nkareba abaturage uburyo batera imbere,ni ukuri niyongera kuyobora indi manda mu myaka ibiri nzaba ngenda ku ipikipiki yanjye.”

Naho Dusengumuremyi Jean Bosco wahoze ari umucengezi yavuze ko mu gihe yatahukaga yari azi ko bamwica ariko nyamara yakirwa neza abona uburenganzira kimwe n’abandi none ubu ngo yiteje imbere.

Yagize ati”Nahoze mu bacengenzi ndwanya iyi Leta iyobowe na Kagame, ariko ibaze kuba warahoze urwanya Leta waza bakaguha uburenganzira ukiteza imbere nk’abandi ubu nkaba mfite amashanayrazi ava ku mirasire nariteje imbere bishoboka. Ahubwo iyaba byashobokaga ngo umuntu atore uko ashaka natora gatanu.”

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka