Ngoma: Abana mu biruhuko bahungura ibigori bakabona amafaranga

Abana batuye Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, bashimishwa no kubona ibigori byeze bakabona ikiraka cyo kubihungura bakabona amafaranga.

Umwana ku munsi ashobora gukorera amafaranga 300 Frw, bavuga ko bayifashisha mu kugura ibikoresho by’ishuri andi bakayaguramo amatungo magufi, bakiteza imbere.

Umwana umwe ashobora guhungura umufuka agacyura amafaranga agera kuri 300
Umwana umwe ashobora guhungura umufuka agacyura amafaranga agera kuri 300

Kayigire, umwana w’imyaka 13, ubwo yari ku muturanyi we ahugura ibigori ku wa 27/01/2016 yatangaje ko ibigori byeze cyane byatumye babasha gukorera amafaranga ku buryo we ngo ageze mu mafaranga 100Frw kuva yatangira.

Yagize ati” Duhungura ibigori tukabona amafaranga. Isorori imwe ihunguye batwishyura amafaranga 10Frw. Nzayaguramo amakayi ngiye kwiga andi nyaguremo urukwavu norore nanjye ruzabyare nunguke nkire.”

Aba bana bakora akazi katoroshye kuko usanga baba bashishikaye guhera mu gitondo kugera ku gicamunsi.

Gusa ku rundi ruhande, ababyeyi babo bavuga ko nta kibazo babibonamo kuko ngo byabafashije mu burere bw’abana babo bibarinda kwirirwa bazerera mu midugudu aho babaga batazi iyo bagiye.

Uwimbabazi Hyacinthe, umwe mu babyeyi batuye uyu murenge, yagize ati "Abana bacu iyo bagiye guhungura ibigori nka gutyo nta kibazo tubibonamo, kuko bituma batirirwa bazerera mu midugudu. Kandi ayo mafaranga bahembwa azabafasha kugura udukoresho tw’ishuri.”

Aba bana iyo bahungura ibigori baba bashishikaye
Aba bana iyo bahungura ibigori baba bashishikaye

Hari abandi babona amafaranga 10Frw ku isorori bahunguye ari ukubafatirana babaha make, ko bakwiye kongera kugira ngo abo bana na bo babashe kujya babona amafaranga yagira icyo abamarira. Cyakora ababakoresha bavuga ko barengeje ku mafaranga 10 ku isorori byaba igihombo.

Abahinzi muri uyu murenge barishimira ko babonye umusaruro mwinshi ndetse n’igiciro babaguriraho ku mwero w’ibigori kikaba ari cyiza ugereranije n’uko umwaka ushize byari bimeze.

Ikilo cy’ibigori kiragurwa amafaranga 140Frw mu gihe ku mwero w’umwaka ushize wa 2015, ibigori byaguze amafaranga 100Frw ku kilo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka