Ngoma: Abakoresha icyombo cyo mu Kiyaga cya Mugesera barataka igihombo

Abakoresha icyombo giherutse gushyirwa mu Kiyaga cya Mugesera ngo cyoroshye ubuhahirane yagati y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana n’ab’aka Ngoma batuye mu bice bikora kuri icyo kiyag, bavuga ko bari mu gihombo baterwa no kutabona umubare uhagije w’abagenzi bakigenderamo.

Kubura abagenzi kw’iki cyombo ngo biterwa n’uko giparika kure y’umwaro w’abanyamaguru kuko giparika ku muhanda, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu ari uko ku ruhande rwa Rwamagana umuhanda utarakorwa neza ku buryo imodoka zajya zikinyuraho zigakomeza.

Iki cyombo ngo gifite ubushobozi bwo gutwara toni 35 n'abagenzi 250.
Iki cyombo ngo gifite ubushobozi bwo gutwara toni 35 n’abagenzi 250.

Koperative Iteza Imbere Ubukerarugendo mu Kiyaga cya Mugesera yakodesheje iki cyombo ivuga ko imaze kugwa mu gihombo kinini kuko nta bagenzi babona kandi bagikodesha ibihumbi 200 ku kwezi, ugitwara bakamuhemba ibihumbi ijana ku kwezi.

Ruzagiriza Alexandre, Umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko nyuma y’amezi abiri bagikodesheje baguye mu gihombo ku buryo asohoka ajya kwikuba kabiri ayinjira hakiyongeraho ay’umugitwara ibihumbi 100 ku kwezi.

Avuga ko ikibazo bakigejeje ku karere ngi kakigeho, agira ati “Abaturage b’inaha ntibitabira kukigendamo, kiri kure kandi ngo ntibyemewe ko twajya ahaparika amato mato ari na ho haba abagenzi benshi. Imodoka zo, ubundi ni zo dutwara ariko ziracyari nke cyane. Turagwa mu gihombo cyane rwose ubuyobozi bw’akarere buri kubyigaho.”

Ndikubwimana Emmanel, umwe mu batwara umusaruro bawujyana ku masoko ya Rwamagana, avuga ko icyo cyombo giparika mu birometero bibiri uvuye aho basanzwe bafatira ubwato busanzwe. Gusa we n’abandi bahuriza ku kuvuga ko bikundira icyombo.

Yagize ati “Njyewe rwose ntwara inanasi nzambukana Rwamagana kuzigurisha ariko iyo habaye isoko usanga bitugora gushyira umuzigo mu bwato, kandi bakanadupakira bakarenza. Icyombo ikibazo cyacyo kiba kure kandi ngo ntibyemewe ko cyaparika aho ubwo buto buparika.”

Abagenzi ngo bahitamo gukoresha ubwato buto kuko icyombo kiri kure y'aho umwaro w'abanyamaguru uri.
Abagenzi ngo bahitamo gukoresha ubwato buto kuko icyombo kiri kure y’aho umwaro w’abanyamaguru uri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera, bwo buvuga ko ikibazo kitari abagenzi bakigendamo kuko n’ubundi ngo cyagenewe cyane cyane imizigo n’imodoka nubwo bavuga ko cyatwara abantu 250.

Bizumuremyi Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, avuga ko ikibazo ari uko hakurya muri Rwamagana nta muhanda uhari ukoze neza uva ku kiyaga bigatuma nta modoka zitabira gukoresha uyu muhanda ariko ngo Akarere ka Rwamagana kagiye gukora umuhanda kandi ngo bizeye ko hazaba nyabagendwa imodoka nyinshi zizajya zikoresha uwo muhanda icyo cyombe kikabona akazi ndetse ngo bateganya no gushyiramo ikindi gitwara abantu.

Iki cyombe cyari cyatashywe mu muri Nyakanga 2014 kikaba cyaratwaye Akarere ka Ngoma miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda zo kugisana kuko cyari kitagikora.

Umurenge wa Mugesera ufite umwihariko w’ibihingwa bihera birimo inanasi kuri hegitari 600, ibigori byinshi, ibishyimbo n’ibindi byose usanga bigora kugera ku masoko ya Kigali kubera ko kujyayo bisaba kuzenguruka mu Bugesera.

Icyombe cyari cyashyizwemo ngo bajye bambuka bagere i Rwamagana bahite babona uko batega bajya i Kigali ku buryo bworoshye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka