‘Ndi Umunyarwanda’ izahangana n’ikinyoma, urwango no kutiyakira - Kagame

Mu gutangiza gahunda yiswe ‘Ndi Umunyarwanda’, Perezida Kagame yavuze ko bizaruhanya gukemura ibibazo by’urusobe biri mu Banyarwanda, barimo abatagira ukuri, abakigaragaza ko babonye uburyo bakwica abandi, n’abatiyakira uko baremwe; ariko ngo hari n’abarenze ibyo bakwiye gutanga isomo.

Perezida Kagame yasobanuriye abagize Guverinoma, aho bari mu mwiherero w’iminsi ibiri ugamije gutangiza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu gihugu hose, ko ibibazo Abanyarwanda bafite ari uruvangitirane agereranya n’imyuka mibi yahumanyije ikirere, aho ngo buri wese yatanga ubuhamya bw’ibibi yanyuzemo.

“Ni urusobe ariko ntabwo twakwicara gusa,…mufite umurimo utoroshye, nicyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ivuze”, nk’uko Umukuru w’Igihugu yasabye ba Ministiri kutaba indorerezi no kutirengagiza ibibazo biri mu mibanire y’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yatanze igitekerezo kubyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakwibandaho.
Perezida Kagame yatanze igitekerezo kubyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakwibandaho.

Yagize ati: “Hari abayobozi bavuga neza, ariko ibyo bavuga atari byo bakora, abantu baravuga ibi mu ruhame bagera hanze bakavuga ibindi. Hari abo ubwira ukuri bakagutwama, nyamara biyoroheje bakavugisha ukuri, yaba ari intambwe ishimishije mu koroshya ibibazo;… (kuko) ikinyoma cyicisha umuntu”.

Ngo hari abinangira bagasigana n’abandi kuvugisha ukuri bitewe no kuvuga ngo ‘uriya we ko ntacyo yavuze’, abandi bakishyira mu bakoze icyaha gito ku buryo bumva batakivuga, ndetse n’abahishira bagenzi babo bitewe no kwanga kwiteranya, “nyamara bigufitiye inyungu hamwe n’abandi benshi”, nk’uko Umukuru w’Igihugu yongeye gushima ibyagezweho n’inkiko gacaca.

Perezida Kagame kandi yagaragaje impungenge ko hari abantu bashobora kuba bagifite umugambi wo kwica abandi, aho asobanura ko umuntu uvuga ko atakoze Jenoside bitewe n’uko ngo atari yavuka cyangwa atari ahari, nyamara ngo akishyira hanze bitewe no kuvuganira abafite icyaha.

Bamwe mu bagize Guverinoma mu mwiherero i Kigali, wo gutegura gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Bamwe mu bagize Guverinoma mu mwiherero i Kigali, wo gutegura gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ku kijyanye no kwitinya cyangwa kutiyakira, Perezida wa Repubulika yasobanuye ko umwihariko wa buri wese ari yo mahirwe ye, nko “kuba mugufi bikamuhesha gukina umupira neza”, ariko ngo niba ari ubugome umuntu yitera kubera kutiyakira; iyo babumubwiye yagombye kwikosora aho kuba mubi kurushaho.

Ati:“Umuntu ntiyaguha indorerwamo yo kwireba, wasanga uri mubi ngo umukubite. Iyo usanze ufite ubutuna mu maso ubwikuramo, aho kumena iyo ndorerwamo”.

Nyamara ngo hari Abanyarwanda bamaze kwiyakira no kugira imitekerereze irenze amacakubiri, nk’uko Umukuru w’Igihugu yasabye ko abo bagirwa intangarugero mu bandi; ubwo yatangaga urugero rw’Umuhutu washatse Umututsikazi, akirengagiza inyigisho zimukangurira kwanga abo yumva badahuje ubwoko.

Mme Jeannette Kagame nawe yitabiriye umwiherero w'abagize Guverinoma.
Mme Jeannette Kagame nawe yitabiriye umwiherero w’abagize Guverinoma.

Abanyarwanda ngo bagomba kwiyakira uko bari, bakemera guturana mu “gahugu gato gafite ubuso bwa km226338”; nk’uko Perezida Kagame avuga ko baramutse bihaye ibyo guhindura igihugu cyabo nka DR Congo byabavuna.

Ibiganiro bishobora kuzabamo n’impaka nk’uko Umukuru w’igihugu yateguje, ko ari mu bazavuga byinshi kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ubwo umwiherero w’iminsi ibiri kuri iyo gahunda, uzaba usozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/11/2013.

Ministiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venancie yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba kubanza kumvikana ku bayobozi bakuru b’igihugu, kugirango kampanyi iteganijwe gukorwa mu gihugu hose kugeza tariki 30/11/2013, izagerweho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iyaba byabagahoko tubyumva kimwe,tukongera tugasabana amazi nkambere.gusa ndumva bizagorana.ariko

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Nshimishijwe n’iyi gahunda.icyo numva ni uko urukundo,kwiha agaciro,kumvikana,gutabarana, gukunda igihugu n’ibindi byiza byose bizaranga abanyarwanda nyuma y’iyi campanye ya NDI UMUNYARWANDA.Thx our president and God bless u.njye nkwibazaho kenshi ndetse na byinshi ariko nkiha igisubizo ko ari wowe Imana yahaye u RWANDA ngo rube urw’umugisha n’ikitegererezo imbere y’amahanga yose.ndasaba Imana ishbora byose guha ubwenge n’ubwitange abo mufatanyije kuyobora maze natwe abaturage iduhe kugufasha kuko ari inyungu za buri munyarwanda.

baby yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Hoya nibyo rwose, izo mbibi n’uko kutamera kimwe ntibikwiye kutubera ikibazo ahubwo bikwiye kutubera akarusho maze buri muntu akunganira mugenzi we tugafatanya gutera imbere no kubaka urwatubyaye. Ikindi rero kizatugirira akamaro ni ukwemerana mu budasa bwacu, icyo umwe ashoboye aho kukinenga kd atari kibi ahubwo ukakimushimira kd ukamwigiraho, aho akosheje ntumucireho iteka ahubwo ukamufasha kugororoka. Urwanda mu myaka iri imbere ndabona ruzaba ari rwiza pe. My God bless our President and his team.

Carine yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Iyi gahunda ya president ni nziza cyane

Egige totti yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

iyo gahunda, ahaaa, inteye amakenga!!!, reka tuyitege amaso!!!

kaka yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka