Musanze: Urubyiruko ruri mu biganiro bibategurira umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20

Abasore n’inkumi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ab’Iburengerazuba bagera kuri 600 bari mu biganiro byateguwe mu ntumbero gutegura urubyiruko kugira ngo ruzizihize imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye nta macakubiri ababoshye.

Ibi biganiro bizamara iminsi kuva 26 kugera 28/6/2014, byateguwe n’umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, ku munsi wa mbere wibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Abasore n'inkumi bari mu biganiro byo kwibohora 20: "Twahisemo"
Abasore n’inkumi bari mu biganiro byo kwibohora 20: "Twahisemo"

Hon. Cecile Murumunawabo watanze iki kiganiro, yabasabye gutera umugongo ikitwa amacakubiri aho ava akagera kuko aho yagejeje u Rwanda nta we utahazi uretse abahakana nkana ibyo bazi.

Yagize ati “Twese turi Abanyarwanda, ntabwo dukwiye kwemera ivangura iryari ryo ryose. Tugire uruhare mu mpinduka, dukora cyane kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”

Hon. Cecile Murumunawabo asaba urubyiruko gutera umugongo amacakubiri.
Hon. Cecile Murumunawabo asaba urubyiruko gutera umugongo amacakubiri.

Vincent Nsanzimana, umwe mu bitabiriye ibi birori ukomoka mu Karere ka Ngororero, yashimiye Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko kuko babateguriye ibiganiro nk’ibi bya Ndi Umunyarwanda kugira ngo bayisobanukirwe neza, yizeza ko agiye ku ba ambasaderi ageze ubu butumwa kuri bagenzi.

Ibi biganiro bifite intero igira iti: “Kwibohora 20, twahisemo kubazwa ibyo dushinzwe (Be accountable), kuba umwe (stay together) no gutekereza cyane (Think big), Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, madamu Mpembyemungu Winnifride akomoza kuri ubwo butumwa yabwiye urwo rubyiruko ko rwahisemo neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze n'umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation mu biganiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation mu biganiro.

Ati “ Ndishimye kubana namwe mwahisemo kuba abanyarwanda nyabo, biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.”

Kuri uyu wa gatandatu 28/06/2014, urwo rubyiruko rurifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu muganda rusange uzabera mu Murenge wa Kimonyi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka