Musanze: Umuturage umaze imyaka 6 atotezwa agiye gucungirwa umutekano bidasanzwe

Nyuma yo gusurwa na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Nyiraneza Justine utuye mu Kagali ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza akaba amaze imyaka itandatu akorewa itotezwa n’abantu bataramenya yijejwe ko agiye kurindirwa umutekano mu buryo bwihariye.

Mu mwaka ushize uyu mubyeyi yavuze ko yatewe n’abantu bitwikira ijoro bakura inka ye amahembe barangije bazirikana n’imbwa. Ngo gutotezwa byarakomeje no muri uyu mwaka, abantu batera amabuye ku nzu no kujegeza inzugi byose bigamije kumutera ubwoba.

Ubwo iki kibazo cyahagurukije abasenateri cyagezwaga ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubwa IBUKA bwagaragaje ko ibyo gutotezwa muri uyu mwaka butabizi, ngo ibyo babiheruka mu mwaka washize.

Hon. Senateri Bizimana Jean Damascene, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’umutekano yemeza ko ubuyobozi bukizi kuko kimaze imyaka itandatu ariko Nyiraneza akaba yacitse intege bitewe n’uko ubwo yabagezaho ko atotezwa nta muntu wafashwe.

Ubuyobozi bw'akarere n'abasenateri bari kwa Nyiraneza tariki 28/05/2014 biga ku kibazo cye cy'umutekano mucye.
Ubuyobozi bw’akarere n’abasenateri bari kwa Nyiraneza tariki 28/05/2014 biga ku kibazo cye cy’umutekano mucye.

Nyuma yo kugaragaza ko atotezwa, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze iwe byahashyize irondo ariko iyo bahavuye gato ngo abo bantu baraza bakamutera ubwoba bajegeza inzugi n’amadirishya y’inzu ye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, Ndayambaje Vincent yavuze ko bafashe ingamba zo kumurindira umutekano ku buryo bw’umwihariko hashyirwaho irondo rihoraho.

Mu mwaka ushize mu karere ka Musanze, abacitse ku icumu babiri bo mu Murenge wa Kinigi na Nyange barishwe no kugeza ubu ababikoze ntibaramenyekana ngo babiryozwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka