Musanze: Kwitwa inganzwa kuko afatanya n’umugore imirimo yose ntacyo bimutwaye

Ntagozera Joseph wo mu Kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, atangaza ko kwitwa inganzwa n’abaturanyi n’abandi bagifite imyumvire ikiri hasi kubera gufasha umugore we imirimo yo mu rugo ntacyo bimutwara, kuko afite icyerekezo cyo gufatanya n’umugore we imirimo yose kugira ngo umuryango wabo utere imbere.

Mu myumvire yo ha mbere wasangaga imirimo ijyanye no guteka, gukubura, kwita ku bana, n’indi itandukanye yarahariwe abagore, abagabo barangiza guhinga bakigira mu kabari mu gihe abagore barimo guca hirya no hino bakora imirimo yo mu rugo bonyine.

Uyu mugabo w’imyaka 34 uhetse umwana we muto mu mugongo, avuga ko imirimo yose abagabo n’abagore bayihuriyeho uretse itandukaniro rishingiye ku miterere karemano nko gutera inda, kumera ubwanwa ku bagabo n’amabere ku bagore.

Ntagozera avuga ko kwitwa inganzwa akorera urugo rwe ntacyo bimutwaye.
Ntagozera avuga ko kwitwa inganzwa akorera urugo rwe ntacyo bimutwaye.

Ntagozera asobanura ko guhindura imyumvire ye yari asangiye n’abagabo benshi byaturutse ku mahugurwa yahawe n’umushinga “Men+ Care Bandebereho” agatangira gufasha imirimo umugore we, ibintu bitangaza abaturanyi bamwe bakavuga ko umugore we yamuroze ari byo bakunda kwita kumuha “inzaratsi,” nk’uko byemezwa na Nyirandashima Emima, umugore we.

Agira ati “Basigaye babivuga, bati ubanza umugore yarashatse inzaratsi aramuha, asigaye akora imirimo y’abagore akuhagira abana agafura, ibi bintu ntibibaho. Nk’ejo twavuye gukingiza umwana baratubaza ngo tuvuye he? Tuti tuvuye gukingiza umwana ndetse ni n’umwarimukazi wabitubajije ni uko aravuga ati ‘birashoboka gukingiza umwana mwembi’ tumubwira ko tugomba kuba intangarugero bandebereho. Ubwo rero murumva ko birimo gutangaza abaturanyi”.

Mu muco nyarwanda, abagabo bakoraga imirimo yo guteka, guheka abana n’indi bakundaga kubita inganzwa, ariko Ntagozera we avuga ko gukora iyo mirimo bakamwita inganzwa ntacyo bimutwara kuko akorera urugo rwe rugatera imbere.

Ati “nta pfunwe nshobora kugira kuko mba mfite icyerekerezo, ubwo rero n’ubwo abandi banyita inganzwa ndabihorera nkabasobanurira bakumva cyangwa ntibumve, ariko nkakomeza kuko mba mfite icyerekezo nshaka kugeraho, icyerekezo cyo kwiteza imbere kandi mbane neza n’abo mu rugo”.

Aho yatangiye gufatanyiriza n'umugore we ngo babanye neza kandi bari gutera imbere.
Aho yatangiye gufatanyiriza n’umugore we ngo babanye neza kandi bari gutera imbere.

Kuba umuryango wabo ufatanya imirimo yo mu rugo ngo bituma abana babo babaho neza kandi bakaba barimo gutera imbere mu buryo bwihuse. Ntagozera agira inama abagabo bagenzi be gufashanya n’abagore kuko batera imbere.

“Abagabo b’Abanyarwanda bakwiye kumenya ko abagore ari bagenzi babo ba bugufi, ko bakwiriye kubakunda bakabafasha muri gahunda zose zikenewe kuko ari inyungu zabo nk’umuryango, u Rwanda rugatera imbere. Iyo imiryango yacu iteye imbere, akagari kagatera imbere n’igihugu gitera imbere,” Ntagozera.

Kazimbaya Chemsi, umuhuzabikorwa w’umushinga Men+ Care Bandebereho, ashimangira ko umugabo wita ku muryango we bigira ingaruka nziza kuri we ubwe n’umugore we ndetse kandi n’abana babo biga neza bagatsinda, bitandukanye n’umugabo utagira uruhare mu kwita ku rugo.

Léonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ni byiza ariko ibintu iyo birenze ibikenewe iteka biba bibi

turabashimiye yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Uyu mugabo ni intangarugero kubagabo bose! Gufatanya imirimo hagati y’abagabo n’abagore birakwiye muri ibi bihe tugezemo. Kandi ibi akora ni ibihesha abagore agaciro, byerekana ko twese tureshya. Umugabo ntaruta umugore n’umugora ntaruta umugabo!

Musaza yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ntabwo aringanzwa kabisa ariko nanone guheka umwana sibyo bigaragaza ubufatanye gusa.

maheshe yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

nonese amufashije iki ko umugore ntamutwaro yi koreye iyo ni politique ya bagore ariko baracyafite urugendo rurerure courage

alias yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

UBUGANZWA BUGARAGARIRA MU MASO

CUZUZO yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Nibyiza rwose komerezaho urebe ukuntu urugo rwanyu ruzaterimbere

teddy yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

gufatanyanibyiza

uwonkunda m chantal yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

ngo inganzwa ? iyo ni imyumvire mibi rwoe tukagakwiye kuba tukigifite muri iki gihe ibintu byose ni ugufashanya nkabantu bashinze urugo rumwe uyu mugabo rwose ndamushyigikiye cyane gufashnya nibyo byubaka urugo

mahirane yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka