Musanze: Abaturage biguriye toni isaga y’umuceri yo kwifata neza mu minsi mikuru

Abaturage bo mu Kagari ka Gashinga mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze bibumbiye muri ishyirahamwe “Turwanye bwaki mu ngo zacu” bakusanyirije amafaranga bagura toni n’ibiro 20 by’umuceri wo kuzifata neza mu minsi mikuru isoza umwaka.

Abaturage by’umwihariko bitegura noheli n’ubunani bagura imyenda mishya ndetse banafata amafunguro badasanzwe babona mu rwego rwo kwifata neza. Kugira ngo babone amafaranga yo kugura iyo myenda ndetse n’ayo mafunguro babyitegura hakiri kare kenshi na kenshi umwaka ugitangira bizigamira amafaranga make make mu mashyirahamwe.

Nyiramagambo Godeberthe, Perezida w’ishyirahamwe “Turwanye bwaki mu ngo zacu” asobanura ko hashize imyaka ibiri bashinze iryo shyirahamwe bagamije kubonera abana babo ibyo kurya bihagije mu minsi mikuru.

Abanyamuryango ba "Turwanye bwaki mu ngo zacu" bikoreye umuceri bagiye kugabana.
Abanyamuryango ba "Turwanye bwaki mu ngo zacu" bikoreye umuceri bagiye kugabana.

Aragira ati “Mbese twageraga ku munsi mukuru washaka kugura ikiro kimwe cy’umuceri abana ntibahage mbese ntibanezererwe, tubitekereza dushinga ishyirahamwe noneho tujye tubona umuceri mwinshi tugaburira abana bahage bishime.

Ibi kandi binemezwa na Nyiransabimana Jacqueline uvuga ko mbere yo gushinga iri shyirahamwe bagiraga ikibazo cyo kwifata neza mu minsi mikuru kuko yageraga bafite ubukene ugasanga imiryango yabo yiyiciye isazi mu ijisho, ariko ubu iki ibazo kikaba cyarakemutse.

Ati “Iki gihe iyo kigeze kubera ishyirahamwe twashinze usanga abana bishimye kuko bagiye kurya neza. Ubu hari andi mashyirahamwe turimo yo kubashakira akanyama ubu tuzabaga kuri noheli no ku bunani bityo bakarisha uyu muceri”.

“Aka gashyiramwe kadufashije kuko hari igihe byageraga muri aya matariki dufite ubukene kuva twarishinga ntitwongere kuvunika abana bacu bakarya umunsi mukuru bishimye,” Nyiransabimana.

Hari n'abafata ibro 50 by'umuceli bitewe n'uko bagiye bizigamira mu ishyirahamwe.
Hari n’abafata ibro 50 by’umuceli bitewe n’uko bagiye bizigamira mu ishyirahamwe.

Buri munyamuryango yatangiye guteganyiriza iminsi mikuru kuva umwaka wa 2014 utangira. Ngo uwashyize mu ishyirahamwe amafaranga make arabona ibiro umunani ariko ngo hari n’abatahana ibiro 50 by’umuceri.

Mu minsi mikuru uretse kurya neza no kwiyambika neza, abagabo by’umwihariko baranywa inshuro nyinshi bagasinda ugasanga umutekano wabuze mu miryango yabo ibyari ibirori bikavamo intonganya, ariko ngo ni byiza ko banywa mu rugero mu rwego rwo kwihesha agaciro; nk’uko Nzaramba Jean Damascene abigarukaho.

Iminsi mikuru ni umwanya wo kwishimana n’inshuti ndetse n’abavandimwe udasesagura ibyo ufite kuko na nyuma yayo kurya, kunywa no kwambara ndetse n’ibindi byinshi bisaba amafaranga biba bikenewe

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazifate neza basangira n’imiryango yabo kandi banafata ingamba zo gukora neza umwaka utaha

gahuni yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka