Musanze: Abakozi ba Hoteli FARAJA baratabaza ngo bishyurwe amafaranga bakoreye

Abakozi ba Hoteli Faraja, imwe mu mahoteli mashya yo mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko bamaze amezi hagati y’atatu n’ane badakora ku ifaranga ngo kubaho bikaba bibagoye, bityo bagasaba ubufasha kugira ngo babone imishahara yabo.

Bamwe mu bakozi baganiriye na Kigali Today bakiri mu kazi tudatangaza amazina ku bw’umutekano wabo bavuga ko bamaze hafi amezi ane badahembwa kandi hoteli ibona abakiriya ikinjiza amafaranga.

Hoteli FARAJA imaze igihe gito mu Mujyi wa Musanze abakozi bayo baratabaza bavuga ko bakora badahembwa.
Hoteli FARAJA imaze igihe gito mu Mujyi wa Musanze abakozi bayo baratabaza bavuga ko bakora badahembwa.

Bavuga ko nyiri hoteli atita ku mibereho yabo we agashyira imbere kwishyura inguzanyo yafashe yubaka iyo hoteli.

Umwe mu bakozi, avuga akababaro ke, agira ati “ Ikibazo dufite niba turi integwa niba turi abaroko byaratuyobeye. Kumara amezi ane tudahembwa kandi bamwe tuba mu nzu z’ubukode wakwaka inguzanyo ntibayiguhe. Mba nkeneye guhembwa kandi kuko mba naratanze amaboko yanjye kandi turinjiza, sinzi niba dutanga umuganda.”

Mugenzi we yunzemo ati “Abakiriya baraza hoteli igakora ikinjiza nta kibazo, amafaranga hoteli yinjiza yigira ku ideni rya banki akihugira kuri credit ye ntarebe ku bakozi. Amezi atatu ashize tutishyura inzu, dukeneye kurya abagore bakeneye kurya, nta terambere!”

Baragaragaza ko kuba badahembwa bifite ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi n’imiryango yabo ibatezeho amaramuko. Hari abafite abanyeshuri barihirira none ngo babuze amafaranga y’ishuri bakaba batarakoze ibizamini.

Icyakora, guhembwa nabi si bishya muri iyo hoteli nk’uko bakomeza babitangaza, ngo na mbere hose hoteli yagiye ibahemba nabi kuko ukora amezi atatu ugahembwa ukwezi kumwe.

Bamwe bakuyemo akarenge, ayo bakoreye na n’ubu ntibarayabona

Rusingizandekwe Jean Paul na Ndagijimana Jean Damascene bakoze kuri Hoteli Faraja kugeza mu Ukuboza 2014 basezera ku kazi kubera uko guhembwa nabi ariko bagenda amafaranga yabo babarimo batayabahaye.

Rusingizandekwe avuga ko uwari umukoresha we, amurimo amafaranga agera ku bihumbi 150 by’amezi abiri n’iminsi y’ikiruhuko cy’umwaka naho mugenzi we avuga ko bamufite ibihumbi 115.

Uko ari babiri na mugenzi wabo basereye hamwe ngo nyiri hoteli abarimo ibihumbi 375 bagerageje kumwishyuza biba iby’ubusa. Ngo bandikira umugenzuzi ushinzwe umurimo ku karere atumiza nyiri hoteli inshuro ebyiri ngo yanga kwitaba.

Bashatse kumurega mu rukiko avoka abaca ibihumbi 500 basanga ari menshi none icyizere gisagaye ku buyobozi bw’akarere.

Ati “Kugeza ubu ntegereje icyo meya azambwira ariko nabwo nta gisubizo cyuzuye nzabona kuko aba avuga ngo azamuhamagara ngo icyo azamubwira nzakubwira.”

Africain Biraboneye, Umunyamabanga wungirije w’Impuzamahuriro y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko icyo kibazo batakizi, agasaba abo bakozi kukibashyikiriza kugira ngo barebe uko babafasha binyuze mu buhuza cyangwa mu mategeko kugira ngo babone amafaranga yabo.

Ubuyobozi bwa hoteli ngo byarabahembye

Umuyobozi wa Hoteli Faraja, Nsengiyumva Francois, wirinze gutangaza byinshi kuri icyo kibazo cyo kudahemba ku gihe, yavuze ko abakozi be yabahembye ariko ntasobanura igihe yabahereye amafaranga yabo.

Nsengiyumva abajijwe niba yarabahembye, mu mvugo ivanzemo n’igitwenge ariko yirinda kugira ibisobanuro byinshi arenzaho.

Nyuma yo kuvugana na nyiri hoteli twongeye kuvugana n’umwe mu bakozi b’iyo hoteli ashimangira ko kugeza n’ubu batarahembwa none ngo banyir’inzu bacumbitsemo arenda kubasohora mu nzu kuko na bo bamaze amezi atatu batishyura amafaranga y’ubukode.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Reka uyu munyamakuru akazi ke yagakoze neza kuko ashinzwe kuvuganira abaturage bafite ibibazo kugira ngo bikemurwe n’abo bireba. Ni gute umushinza gukunda byacitse c ibyo yavuze ntibiriho yarabihimbye ngo uzamushyikirize inkiko? Ibigo byose bitangira noneho byemerewe kudahemba abakozi babyo kuko biba byiyubaka? Si byo niba utangiye business ugomba no kwita ku bakozi ntibishingiye ibibazo bya nyiri business. Murakoze!!!

Nsengiyumva Francois yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Yego koko si byiza ko umuntu ageza igihe kingana gityo atarahembwa, ariko namwe nti mugakabye ! Muremeza ko amafaranga yaba ahari umuntu agahemba abakozi be ari uko babanje ku mutaranga ? ! Ubu se njye aho nkora ko duhembwa nyuma y’amezi atanu nanjye nandike mbatarange ? Uretse n’amaentreprise ari mu gihe cyo gutangira (atarakomera) n’izimaze imyaka n’imyaniko zikora cyangwa zifite uburambe, nti zibura guhura n’ibibazo bya budget. Impamvu z’ibyo ni nyinshi kandi ziranyuranye. Ariko iyo zizwi umukozi n’umukoresha nti bagomba kwitana "bamwana" bigeza aho batarangana ku itangazamakuru. Ndasaba ko itangazamakuru ry’u Rwanda ryaba itangazamakuru ry’umwuga ; rirangwa n’ubushishozi. Niko se Leonard gute umuntu yemeza ko ari imfumgwa mu kazi, nta fite uburenganzira bwo kukareka aho nyine akamutaranga atakikarimo. Kuba u Rwanda rufite itangazamakuru risesuye nti bivuga ko tugomba kwirirwa ku mbuga tuvuga ibitubaka gusa. Njye nagira inama abo batishimira uko bahembwa ko bahagarika akazi bakajya mu nzego zibarenganura ariko ibyari byiza, niba koko barabwiwe impamvu y’ibyo, bari bakwiye kurangwa no kwihanganirana hagati yabo n’umukoresha wabo. Ntitugakunde gutangaza "byacitse !". Mbaye mbashimiye.

Nshizirungu Mike yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Rwose aka ni akarengane.Abakozi hafi 99% batunzwe n’akazi bakora niba yabyutse mugitondo akajya mu kazi ateze amaramuko ku kazi akora. Ibi ni bikwiye rwose!!!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Ariko abantu bagiye bishyira mu mwanya w’abandi koko? Ubu nyir’iriya hoteli akoze ntibamuhembe yakwishima? Ibi bintu ni akarengane gakabije, nka Leta ishinzwe kurengera abaturage bayo iba ikwiye guhagurukira bene aba bahemu bakoresha abantu ntibabahembe. Uzi kwirirwa ukora warangiza ukabura ikigutunga? Oya kabisa nta muntu wemerewe kunyunyuza imitai y’ abandi. No, No, No

Gashagaza Amiel yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka