Muri Mateus barasaba kongererwa igihe cyo kwimuka

Abacururiza muri Karitsiye Mateus basaba Umujyi wa Kigali kubasonera, igihe cyo kwimuka kikazaba nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka.

Aba bacuruzi basabwe kwimuka mu maduka bakoreramo bitarenze ku wa 05 Ukuboza 2015 bakajya gushaka ahandi bakorera, kugira ngo muri Karitsiye Mateus mu mujyi rwagati, hatangire kubakwa imiturirwa.

Amazu abacuruzi bo muri Mateus basabwa kwimukamo, kugira ngo asimbuzwe imiturirwa ijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali.
Amazu abacuruzi bo muri Mateus basabwa kwimukamo, kugira ngo asimbuzwe imiturirwa ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Nubwo babyakiriye, baravuga ko kwimuka mu gihe cyo gusoza umwaka bizabagiraho ingaruka z’igihombo, ndetse bamwe ngo ntibarabona aho bimukira.

Umwe mu bacuruzi b’inzoga yagize ati “Ntiturashaka aho kujya gukorera; turifuza ko nibura bareka uyu mwaka ukarangira kuko abakiriya bacu baboneka mu minsi mikuru”.

Umujyi wa Kigali

Benon Rukundo, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera, yatangarije Kigali Today ko iki kibazo abacuruzi batigeze bakigeza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu buryo bw’inyandiko, kugira ngo hasuzumwe niba impamvu yacyo ifite ishingiro.

Inyubako nshya y'ubucuruzi, bamwe mu bari muri Mateus basabwa kwimukiramo.
Inyubako nshya y’ubucuruzi, bamwe mu bari muri Mateus basabwa kwimukiramo.

Yagize ati “Hari amasezerano twagiranye na bo y’uko bagomba gutanga biriya bibanza bitarenze tariki eshanu z’ukwezi gutaha bikubakwa”.

Avuga ko amazu yo gukoreramo ahari menshi mu Mujyi wa Kigali, harimo irimo kubakwa na Sosiyete yitwa CHIC, inyubako iri hafi ya gare yitwa Down Town, ndetse n’umuturirwa mushya wa M Peace Plaza.

Umuturirwa wa M Peace Plaza na wo ngo urimo ibibanza byinshi abacuruzi bashobora kujya gukoreramo.
Umuturirwa wa M Peace Plaza na wo ngo urimo ibibanza byinshi abacuruzi bashobora kujya gukoreramo.

Ku ikubitiro ibibanza icumi birimo amazu ashaje muri Mateus, ngo bigomba kuba byabonetse bitarenze uyu mwaka, nk’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubiteganya.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa mu mujyi hagati hagomba kubakwa corporate buildings zibyarira igihugu millions of dollars .

Hari hateye isoni # BigupRwanda! #Vision2020!

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka