Muri Jenoside yahaye agaciro Ubunyarwanda arokora Abatutsi 19

Gitimbanyi Christophe w’imyaka 47 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro avuga ko we gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yayiyumvisemo kera, kuko imbaraga yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atazikoresheje mu bwicanyi, ahubwo zamufashije kurokora Abatutsi 19.

Gitimbanyi Christophe uyobora akagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro avuga ko Jenoside yabaye ari umusore ufite imbaraga, akaba yarakinaga n’umukino wa karate.

Yize mu mashuri abanza ataramenya iby’amoko. Ngo yatangiye kubimenya ageze mu iseminari nto ya Nyundo, kuko yahageze agasanga amoko arimo mu buryo bugaragara, abantu bavuga bati “aba ni Abatutsi, aba ni Abahutu.”

Iwabo bari baturanye n’ingo eshatu z’Abatutsi, urugo rwabo rwa kane ni rwo rwari urw’Abahutu gusa.

Ubwo Jenoside yatangiraga mu 1994, yarabyutse kare agiye ku kazi aho yakoraga mu ruganda rutunganya kawa rwa Nkora asanga Umututsi bari baturanye witwa Gasatsi arimo kwota izuba, abaza Gitimbanyi niba yamenye ko indege ya Habyarimana bayihanuye, arikiriza amubwira ko yabimenye.

Ageze mu ruganda, umuyobozi wabo witwaga Musemakweli wahakoraga ariko atahavuka yamusabye guhisha umugore we kuko abaturage bashakaga kumwica bavuga ko ari Umututsi, abimufashamo umugore we abasha kurokoka.

Yerekeye ku ruganda aho bogerezaga kawa asanga abantu bari gutera amabuye umugabo bari baturanye, barabyirutse bakina, babanye neza, nta kibazo bari bafitanye, witwaga Reveliyani, akaba umuhungu wa Gasatsi, amuhamagara mu izina ati “Gitimbanyi ntabara baranyishe!”

Icyo gihe abashakaga kumwica ngo bari abasore bato bato, bagufi, mu gihe Gitimbanyi we yari umusore ufatika, arabirukankana bariruka, aramutwara amuhisha ahantu, igihe kigeze bamaze kugenda aramubwira ava aho yari yihishe yambuka ikiyaga cya Kivu, aragenda.

Gitimbanyi yarazamutse avuye ku ruganda rwa kawa ageze haruguru asanga umugore witwa Kayitesi wari umaze umunsi umwe cyangwa ibiri abyaye ari kumwe na murumuna we witwa Nyirabukara wari waje kumusura, na we aramubaza ati “uramarira iki?”

Abimubwiye yumva ubumuntu bumujemo, ajya mu rugo arambara, yari afite akuma bita mucako bakinisha karate, aragafata akambara mu ijosi, aramanuka ageze imbere gato ahura n’umututsikazi witwaga Emeliyana, aramubwira ngo yigire hirya yihishe kuko hari abicanyi bagiye kuhanyura, aramwumvira aragenda arihisha, na we abasha kurokoka.

Yaramanutse agera kwa wa mubyeyi Kayitesi wari umaze igihe gito abyaye aramufata amujyana ahantu munsi y’urutare, afata na wa mukobwa bari kumwe abahisha hamwe, Gitimbanyi abategeka kutagira umuntu ubahavana.

Yaje kujyana Kayitesi n’uruhinja yari afite ku mugabo witwa Hitayezu amuhishayo amutegeka kudasohoka mu nzu, noneho uruhinja rwe rwarira bakagira ngo ni urw’umugore wa Hitayezu kuko umugore we na we yari afite uruhinja babyariye rimwe.

Gitimbanyi yagarutse mu rugo iwabo ahagera hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya z’umugoroba, asanga Abatutsi bose bari baturanye bahungiye iwabo mu rugo, abwira nyina ngo abahishe mu nzu kandi abandi bantu ntibamenye ko bahari.

Ati “bwagiye gucya abo bantu twamaze kubageza aho bagomba kurokokera, nta n’umwe wapfuye bose babashije kwambuka ikiyaga cya Kivu baragenda bagera muri Congo.”

Ingufu yari afite zamubashishije kurokora Abatutsi 19 muri Jenoside.
Ingufu yari afite zamubashishije kurokora Abatutsi 19 muri Jenoside.

Kubera ko Gitimbanyi yari afite nyirasenge washatse umugabo mu Batutsi, ngo hari babyara be na bo baje bamuhungiraho arabarokora ntihagira n’umwe wicwa.

Gitimbanyi avuga ko Jenoside yaje kurangira, abaze asanga abantu bamunyuze mu maboko ari 19 kandi bose nta n’umwe wapfuye. Ngo hari abandi bahigwaga atari azi bahanahanaga amakuru bakahanyura, bakahihisha, nyuma akabafasha bakagenda.

Impamvu abantu bose bamusabaga kubatabara ngo ni ukubera ko yari umusore ufite imbaraga kurusha abandi. Ati “babonaga ko umuntu twaba turi kumwe nta wapfa kumufata ngo amuteme cyangwa agire ikindi amutwara.”

Gitimbanyi avuga ko kuva kera Ubunyarwanda ari bwo yahaga agaciro kuruta andi moko abantu bahaga agaciro. Ati “mu by’ukuri amaradiyo menshi arimo RTLM yirirwaga yigisha urwangano hagati y’abantu bo mu moko atandukanye, ariko jyewe nta gaciro nabihaga.”

Icyatumaga atabiha agaciro ngo ni uko yari yarize mu iseminari yigishwa n’Abatutsi, ari bo basoma misa, akabona ari abantu nk’abandi, akabona kubana na bo nta cyo byari bimutwaye.

Ati “gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” tugomba kuyishimangira mu baturanyi, no mu bana bacu, no mu bantu bakuze, umuntu wese akarenga amoko, akiyumvamo ko ari umunyarwanda.”

Yifuza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yakomeza kujya ivugwa mu nama n’ibindi biganiro kuko ngo byagira uruhare mu kumvisha abantu bari baranangiye imitima yabo cyangwa bari bagifite ibikomere ko Umunyarwanda ari kimwe n’undi, dore ko n’abashingiraga ku mateka abazungu bari baragoretse, ubu na bo batangiye kubona ko ari ibinyoma.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uri umuntu w’umugabo yiba bose barakoze nkawe hari kurokoka benshi. None se urasaba nde imbabazi kandi waragize neza?

Gitsimbanyi yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

UYU MUGABO NI UWO GUSHIMIRWA KUBERA UMUTIMA WA KIMUNTU AFITE,KANDI YAGARAGAJE MU BIHE BYARI BIKOMEYE, ABANTU NKABA NIBO BAKWIYE GUHAGARARA IMBERE Y’ABANTU BAKATWIGISHA KUKO IBYO GITIMBANYI YAKOZE NI UBUTWARI BUDASANZWE BYAKAGOMBYE KUTUBERA ICYITEGEREZO CYANGWA ISOMO,HARI N’ABANDI BAKOZE NK’IBI, NI NGOMBWA KO HAZAKORWA URUTONDE RWABO NABO BAKAMENYEKANA BAKABISHIMIRWA KU MUGARAGARO NK’UKO TUGAYA ABABAYE IBIGWARI BAKICA ABANA BABO,ABATURANYI, ABAVANDIMWE,ABANYARWANDA BAGENZI BABO.NDASHIMIRA SHEHE GUDURA ,na GISHOKORO BO KU GISENYI NABO BAROKOYE ABATARI BAKE,NDETSE NABO BAGAHIGWA BUKWARE BASHAKA NABO KUBICA,NDASHIMIRA N’ABANDI BAKOZE IGIKORWA CY’UBUMUNTU NK’IKI.IMANA IZABIBAHEMBERE

MWANANGU ALEXIS yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Gahunda ya Ndi umunyarwanda izatuma ba Gitimbanyi benshi bigaragaza kuko barahari.hari abahutu benshi barokoye abatutsi muri jenoside.

bungwe yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

IYI NKURU Y’UYU MUGABO IRANSHIMISHIJE CYANE BIBAYE AKARUSHO NSANGA YITWA N’AKAZINA KEZA: GITIMBANYI, NABANJE GUSOMA NABI NDIKANGA NGIRANGO YITWA GITINGANYI!!! IMANA IMURINDE.

Akazina keza yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Bravo, iyaba abanyarwanda bose baragize umutima nk’uwawe
Hari gukira benshi.

onesphore yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka