Murambi: Mu myaka ine abunzi bakemuye ibibazo bisaga 630

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi bavuga ko kwegerezwa abunzi byagabanyije amakimbirane n’igihe batakazaga basiragira mu nkiko, dore ko muri uwo Murenge abunzi babashije gukemura ibibazo birenga 630 mu myaka ine gusa.

Mu bibazo bigera kuri magana atandatu na mirongo itatu na birindwi byagejejwe ku bunzi, ibibarirwa muri magana abiri na mirongo itanu na birindwi byakemuwe n’inteko z’abunzi zo mu tugari naho ibigera kuri magana atatu na mirongo inani bigakemurwa n’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge.

Mukasine ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi uhamya ko abunzi bahosha amakimbirane batabagomye. Avuga ko umuturanyi yigeze kumugeza mu bunzi amushinja ko amazi aturuka ku nzu ye amusenyera ariko bagera mu bunzi bagasanga yamubeshyeraga. Akomeza avuga ko ibibazo abunzi bashyikirizwa babikemura neza mu bushobozi bwabo.

N’ubwo ariko abaturage bo mu Murenge wa Murambi baganiriye na Kigali today hafi ya bose bashima imikorere y’inteko z’abunzi, ngo hari aho ugenda usanga ziganjwemo n’abantu bo mu muryango umwe bigatuma imanza zidashingira ku bunyangamugayo.

Abunzi bahawe icyemezo cy'ishimwe kubera akazi bakoze ko gufasha abaturage gukemura amakimbirane.
Abunzi bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera akazi bakoze ko gufasha abaturage gukemura amakimbirane.

Mukashema Peruth, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka mirongo itandatu, avuga ko yigeze kugirana na musaza we amakimbirane ashingiye ku butaka biturutse ku nshoroke y’uwo musaza we ngo wari wibarujeho ubutaka bw’umuryango, hanyuma akaza kugira inzitizi mu rubanza kuko batatu mu bagize inteko bari bafitanye amasano n’uwo mugore yita inshoroke.

Agira ati “Perezida w’abunzi yari umwe n’uwo mugore, Visi Perezida w’abunzi yari umwe n’uwo mugore noneho uwa gatatu na we akaba yari yarabyaranye umwana muri batisimu n’uwo mugore.”

Aya masano ngo akaba yaratumye Mukashema atishimira imikirize y’amakimbirane ahitamo kugana Urwego rw’Umuvunyi.

Abunzi baracyahura n’inzitizi mu kazi kabo

N’ubwo abunzi bishimira ibyo bamaze kugeraho n’uburyo bagiye bafasha abaturage mu makimbirane yabo bakabona umwanya wo gukora imirimo ibateza imbere, bavuga ko hari byinshi bikibabera inzitizi mu kazi kabo.

Perezida w'abunzi mu murenge wa Murambi asobanura ibyo bamaze kugera ho n'inzitizi bahura nazo mu kazi kabo.
Perezida w’abunzi mu murenge wa Murambi asobanura ibyo bamaze kugera ho n’inzitizi bahura nazo mu kazi kabo.

Bimwe mu byo bagarukaho cyane harimo kuba batagira impapuro bandikiraho abaturage, kutagira uburyo bwo kubika impapuro zabo (classeurs), kudahugurwa ku bijyanye no guca imanza no gukemura amakimbirane, kutabona uburyo bubafasha mu ngendo z’akazi no kuba nta buryo bw’itumanaho kandi bakaba batanabona agahimbazamusyi.

Agaruka ku kibazo cy’amahugurwa, uwitwa Nakabonye Esthere yagize ati “Nk’ubu amategeko mashya tuyumva atambuka kuri radiyo gusa.”

Nakabonye uvuga ko bifashisha udutabo babahaye bagitangira aka kazi k’ubukorerabushake avuga ko byaba byiza hagiye habaho uburyo bwo kubahugura cyane cyane ku mategeko mashya agenda avuka.

Yanagarutse ku kijyanye n’impapuro avuga ko gishobora gutuma abaturage babakekaho ruswa kandi atari byo.

“Hari ubwo umuturage aza nta rupapuro wenda na we ntarwo ufite wamubwira ngo azane urupapuro agakeka ko ari ruswa urimo kumwaka, cyangwa se ubundi waba ntarwo ufite na we ntarwo yitwaje bigatuma ataha atabonye ubufasha,” Nakabonye.

Abunzi kandi bavuga ko bashimira ko bahawe ubwisungane mu kwivuza ariko ngo bagiye banahabwa agahimbazamusyi niyo byaba rimwe mu mwaka ngo byarushaho kuba byiza.

Abunzi bacinye akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho.
Abunzi bacinye akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hakizimana Sébastien wari umushyitsi mukuru, yashimiye abunzi b’umurenge wa Murambi n’ubufatanye bagirana n’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yabijeje ubuvugizi ku buryo yizera ko na bo ngo bazahabwa itumanaho rya terefone bakajya bavugana ku buntu nk’uko bimeze mu bandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibijyanye n’uburyo bwo kubika inyandiko ndetse no kubona aho bandika na byo yabemereye ko akarere kazashaka uko kabakemurira icyo kibazo vuba. Naho agahimbazamusyi ko asaba abaturage ko bazajya bakishakamo noneho ku bufatanye n’akarere abunzi bakabona agahimbazamusyi nibura rimwe mu mwaka nk’uko babyifuza.

Twababwira ko mu gihugu hose kuri uyu wa 13/10/2014 hatangijwe icyumweru cy’Abunzi kizasozwa ku wa 18/10/2014 ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka icumi urwego rw’abunzi rumaze rushyizweho mu Rwanda, uyu munsi ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Abunzi, umwimerere w’u Rwanda mu gukemura amakimbirane”.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abunzi bageze kuri byinshi si ukubeshya, bafitiye abanyarwanda akamaro ariko,iki cyumweru kizasozwa le 17 si le 18 nkuko mubivuze.

asta yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

nukuri niba hari abantu bagize akamaro cyane ni abunzi kuko bamaze gucyemura byinshi byakabaye bitara akabayabo kamafaranga yo gukoreshwa ibindi ,

santos yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

abunzi ibikorwa byabo ni ntagereranywa kandi si mu gace kamwe ahubwo ni mugihugu hose

sekaziga yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka