Munsenyeri mushya wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo azimikwa mu mpera za Nyakanga

Diyosezi Gatulika ya Kibungo iri mu myiteguro yo kwimika ku mugaragaro Mgr Kambanda Antoine uherutse kugirwa umushumba mushya w’iyo Diyoseze. Imihango yo kumwimika izaba 20/07/2013.

Diyosezi Gatorika ya Kibungo yari imaze imyaka ine itagira umushumba nyuma yaho uwari umaze kuyishingwa (Mgr Bahujimihigo Kizito) yahise yegura ku kuba umushumba wayo. Kambanda Antoine yagizwe umushumba wa diyosezi ya Kibungo na Papa Francois tariki 07/05/2013.

Mgr Antoine Kambanda mbere yuko atorerwa uyu mwanya yari umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda iri muri Diyosezi ya Butare. Yahawe ubupadiri kuwa 08/09/1990, na Papa Yohani Pawulo II, ahitwa Mbare, muri Diyosezi ya Kabgayi.

Diyosezi Gatulika ya Kibungo iracyafite ikibazo cy’ideni

Mubutumwa buri gutangwa mu ma paroisse Gatorika yose agize Diyosezi Kibungo, abakiristu bari guhamagarirwa kwitanga uko bashoboye kugirango nibura habone amafaranga miliyoni 38 diyosezi ifitiye ibigo bya Leta.

Iyi diyosezi yaguye mu gihombo cy’amafaranga arenga miliyari ebyiri, nyuma abakiristu baza kugenda bitanga kugirango iyi diyosezi ntitezwe cyamunara kuko muri aya madeni harimo n’aya banki zitandukanye.

Kugera ubu amafaranga asigaye atageze kuri miliyali harimo miliyoni 38 zigomba gutangwa byibuze mbere yuko munsenyeri mushya yimikwa muri uku kwa karindwi kugirango hishyurwe ideni iyi diyosezi ibereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Kwishyura iri deni bije bisanga mu ma paroisse menshi abakiristu bari gusabwa andi mafaranga yo gukuraho isakaro rya fibro-ciment, ibi bikaba bigaragara nk’ibitoroshye kubona izi miliyoni 38 ariko ngo umubare w’abakiristu gatorika bose bitabiriye ngo hari paroisse wasanga umukirirstu asabwa amafaranga atageze ku gihumbi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuri twebwe abakristu gatolika nta kibazo twita BYACITSE!!Umwami wacu ntakimukanga natwe ntacyaduhungabanya.

sisi yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka